Umuhanda Gicumbi –Base habereye impanuka y’imodoka yahitanye umusore w’imyaka 24.
Umusore w’imyaka 24 yagonzwe n’imodoka ya Toyota Coaster, yavaga mu muhanda uva i Gicumbi yerekeza kuri Base mu karere ka Rulindo.
Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 1 Ukuboza 2024 mu mudugudu wa Miyove, Akagari ka Miyove mu murenge wa Miyove ho mu Karere ka Gicumbi.
Ababonye iyi mpanuka bavuga ko ishobora kuba yatewe n’imiyoborere mibi no kutaringaniza umuvuduko w’ikinyabiziga.
Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, ati “Hatangiye iperereza ku cyeteye impanuka, umushoferi n’ikinyabiziga bafungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Byumba”
Uyu muhanda Gicumbi –Base umaze iminsi uberamo impanuka. Abaturage bavuga ko hakongerwa ubushishozi bwimbitse mu gukurikirana ingendo zihakorerwa hagasigasirwa ubuzima bw’abaturage.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show