English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kizza Besigye yashimutiwe muri Kenya, ajya gufungirwa muri kasho ya gisirikare muri Uganda.

Umunyapolitike ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda Kizza Besigye yagejejwe mu rukiko rwa gisirikare rwo mu murwa mukuru Kampala, ahakana ibirego birimo kugira imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kujya mu biganiro byo kugura intwaro mu mahanga, ahita anatabwa muri yombi nyuma yo gushimutirwa muri Kenya.

Ni ibyatangajwe kuri uyu wa Gatatu, tariki 20 Ugushyingo 2024, na Winnie Byanyima usanzwe ari umugore wa Kizza Besigye aho avuga ko yashimuswe kuwa Gatandatu avuye i Nairobi, mu gikorwa yari yitabiriye cyo kumurika igitabo cy’umunyapolitike wo muri Kenya.

Mu butumwa bwo ku rubuga nkoranyambaga X, umugore we Winnie Byanyima yasabye leta ya Uganda kumurekura. Anaba impamvu umugabo we afungiye muri kasho ya gisirikare kandi ari umusivile.

Byanyima ni umuyobozi mukuru w’ishami rihuriweho ry’Umuryango w’Abibumbye ryashyiriweho kurandura SIDA (UNAIDS/ONUSIDA).

Kizza Besigye yagejejwe mu rukiko rwa gisirikare rwa Makindye kuri uyu wa gatatu, aherekejwe na polisi. Abamushyigikiye baririmbye bati “Tuzatsinda”, ubwo yabapeperaga.

Yarezwe kugira amasasu no kugirana ibiganiro n’abanyamahanga bigamije kubona intwaro byabereye i Genève mu Busuwisi, i Athènes mu murwa mukuru w’Ubugereki n’i Nairobi, ibirego yahakanye.

Kizza Besigye w’imyaka 68 y’amavuko, ni umwe mu Banyapolitike bakomeye muri Uganda aho amaze kwiyamamaza inshuro enye ahanganya na Perezida Museveni mu matora ariko ntatorwe.

Kizza Besigye arafunzwe kugeza ku itariki ya kabiri Ukuboza uyu mwaka.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Kizza Besigye yashimutiwe muri Kenya, ajya gufungirwa muri kasho ya gisirikare muri Uganda.

Nyanza: Abagabo 3 bakekwaho gutemagura umugore w’umucuruzi batawe muri yombi.

DNA Test zagaragaje ko Vinicius Jr akomoka mu bisekuru byo muri Afurika.

Kamonyi: Operasiyo idasazwe yasize 8 batawe muri yombi barimo n’itsinda ry’ibihazi.

Biteye ubwoba: Ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro bidasanzwe muri 2023/24-Gov. Rwangombwa.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-20 17:50:06 CAT
Yasuwe: 11


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kizza-Besigye-yashimutiwe-muri-Kenya-ajya-gufungirwa-muri-kasho-ya-gisirikare-muri-Uganda.php