English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Min.Murangwa yasobanuye impamvu umuhanda  Kigali–Muhanga utari mu ngengo y’imari 2025/26

Abakoresha umuhanda Kigali-Muhanga bongeye kubura icyizere nyuma y’uko Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, atangaje ko uyu muhanda utazubakwa mu ngengo y’imari ya 2025-2026 nk’uko byari byitezwe, bitewe n’uko inyigo yawo itaranozwa.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane ubwo Minisitiri Murangwa yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi imbanzirizamushinga y’ingengo y’Imari y’umwaka wa 2025/26. Yavuze ko nubwo uyu muhanda utagaragajwe mu mihanda minini izakorwa, inyigo yawo igikorwa kandi izarangira vuba, aho nyuma uzashyirwa ku rutonde rw’ibikorwa.

Uyu muhanda utegerejwe na benshi, cyane ko binagaragara ko ubyigana kw’imodoka biteza ikibazo gikomeye mu ngendo no mu mutekano, by’umwihariko ku rugendo Kigali-Muhanga rukoreshwa buri munsi n’abantu ibihumbi. Uteganyijwe mu byiciro bibiri, aho igice cya mbere kizava i Kigali kigere Bishenyi (Kamonyi), hakurikiraho igice cya kabiri kiva Bishenyi kigera mu mujyi wa Muhanga.

Minisitiri Murangwa yagize ati: “Umuhanda Kigali-Muhanga nturimo kuboneka muri iyi ngengo y’imari kuko inyigo yawo itararangira dufatanyije n’abo tuzawukorana, ariko na wo uri mu mihanda minini yo ku rwego rw’Igihugu duteganya gukora kandi vuba. Inyigo nirangira tuzabagezaho uko uzakorwa.”

Bamwe mu baturage ntibabyakiriye neza, bagaragaza ko bamaze imyaka bategereje uyu muhanda ngo uze ari igisubizo gikemura ibibazo cy’ubucucike ndetse n’impanuka zikunze kuhaba. Umuturage umwe yagize ati: “Inyigo zawo zirakorwa kuva mu 2023, ese bitinda gutyo ni uko bazikora batabifitiye ubushobozi cyangwa ni abize gutanga imiti bazikoraho?”

Muri iyo nama, Abadepite banakomoje ku bundi buriganya mu igenamigambi ry’imihanda, aho bibajije impamvu Umujyi wa Kigali utagikomeza gufatanya n’abaturage kubaka imihanda ihuza utugari n’imidugudu. Minisitiri Murangwa yasubije ko byahagaze kubera ikibazo cy’ubushobozi, aho abaturage bakusanyaga 30% by’amafaranga akenewe, ariko Umujyi wa Kigali ntubone ku gihe 70% asigaye, bigatuma ibikorwa bidindira.

Imbanzirizamushinga y’ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2025/26 iteganya gukoreshwa amafaranga angana na miliyari 7,032.5 Frw, hakazibandwa ku ngamba zo guteza imbere ubukungu bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage.

Nsengimana Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Impamvu y’ukuri itangaje yatumye Victoire afatwa n’ubushinjacyaha nyuma y’imyaka 7 arekuwe

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Kigali-Gakenke, ubu nturi nyabagendwa

Falz yasobanuye ko Album yise ‘The Feast’ ivuga ku busambo bw’abayobozi b’Afurika

Manishimwe Djabel yasobanuye impamvu yangiwe kwinjira muri Algeria

Impamvu itunguranye yasubitse irushanwa rya Volleyball ryo Kwibuka habura iminsi 3 ngo ritangire



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-09 10:03:33 CAT
Yasuwe: 177


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/MinMurangwa-yasobanuye-impamvu-umuhanda--KigaliMuhanga-utari-mu-ngengo-yimari-202526.php