English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuryango w'abantu batanu wapfiriye mu mpanuka y'imodoka

Umuryango w'abantu batanu wapfiriye mu mpamuka ikomeye y'imodoka yabereye mu gace ka Mbaruk hafi ya Nakuru-Nairobi, aba uko ari batanu bagizwe n'umugore n'abana be bane.

Iyi mpanuka yabaye saa moya za mugitondo kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Kanama 2024, ubwo imodoka ya Mercedes yari itwawe n'umushoferi uzwi nka Christopher Ambano ariko kubwo amahirwe we aza kurokoka.

Ababonye iyi mpanuka ikiba batangaje ko iyo modoka yagonzwe n'ikamyo ubwo yananirwaga kubabererekera,maze igahita ibagonga, Umugore n'abana be bane bahita bahasiga ubuzima mu gihe umushoferi yahise ajyanwa mu bitaro bya St Joseph kugirango yitabweho n'abaganga.

Umushoferi wari utwaye ikamyo utagize icyo aba witwa Morris Wahome, we yavuze ko Imodoka yagonze yari iri ku muvuduko mwinshi ku buryo byagoranye ko aberereka kuko yari no mu cyerekezo cye.

Muri Mata uyu mwaka, impanuka zo mu muhanda hirya no hino muri Kenya zahitanye nibura abagera ku 1189 . Akaba ari umubare munini unateye inkeke muri iki gihugu nk’uko ubuyobozi bwaho bubivuga.

 



Izindi nkuru wasoma

Kigali:Abantu batatu baguye mu mpanuka y’Imodoka abandi barakomereka

Nyamasheke:Impanuka y'imodoka yahitanye umuntu umwe abandi 27 barakomereka

Umugore n'abana be batanu bishwe n'ibiryo

Imodoka yari itwaye abafana ba APR FC yakoze impanuka batanu barakomereka

Umuryango w'abantu batanu wapfiriye mu mpanuka y'imodoka



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-13 14:49:21 CAT
Yasuwe: 60


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuryango-wabantu-batanu-wapfiriye-mu-mpanuka-yimodoka.php