Musonera Germain wari ugiye kuba umudepite yafunzwe
Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Bwana Musonera Germain wari ugiye kuha umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko,kubera ibyaha bya jenoside akekwaho.
RIB itangaza ko Musonera akekwaho ibyaha bikomeye bituma akurikiranwa afunzwe, birimo ibyo yakoreye mu yahoze ari Komini Nyabikenke, ubu ni mu Murenge wa Kiyumba ho mu Karere ka Muhanga.
Hari abavuga ko Musonera Germain mwene Kimonyo yari anatunze imbunda yahawe ubwo ikitwa batayo Ndiza cyavukaga, gitangijwe n’uwari Minisitiri w’Intebe wa Leta yiyise iy’Abatabazi Jean Kambanda, kandi imbunda Musonera yari atunze ariho yayiherewe.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Kiyumba ahahoze Komine Nyabikenke bashinja Musonera kuba yaragize uruhare mu rupfu rwa Kayihura Jean Marie Vianney se wa Munganyende Jeanette, wishwe ahururijwe n'uyu Musonera ubwo yari yinjiye mu kabari ke ashaka kugura icyo kunywa mbere yo ku mwica.
Icyo gihe Musonera wari ushinzwe urubyiruko muri Komini Nyabinke, ari nawe warimo acuruza mu ishyiramwe ryari ryarashinzwe n’abari abakozi ba Komini Nyabikenke, ngo yahuruje igitero cy’Interahamwe, maze Kayihura wari uje kuhagura icyo kunywa ajyanwa kwicirwa ku cyobo cya Kanyanza, bamaze kumushinyagurira no kumwambura.
Amakuru agaragara ku rukuta rwa X rwa RIB, agaragaza ko uru rwego rwafunze Musonera wari ugiye kuba Umudepite mu bakandida ba FPR Inkotanyi, akaza gukurwa ku rutonde rw’abagombaga kurahira, kubera ibyaha bya Jenoside akurikiranyweho birimo no kwica Kayihura Jean Marie Vianney.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show