Umugabo yasabye gusezerana n’umugeni we mu irimbi – Icyo yabwiye Padiri cyavugishije benshi
Ku wa Gatandatu w’icymweru cyashize tariki 24 Gicurasi 2025, abaturage bo mu mujyi wa Davao batunguwe n’igikorwa cyabaye ku irimbi ryitwa San Pedro Memorial Park muri Philippines, ubwo umusore witwa Lorenzo Ramos, w’imyaka 29, yasabye padiri ngo amwemerere gusezerana n’umukobwa witwa Marissa Delacruz, imbere y’imva y’umuntu wapfuye imyaka itatu ishize.
Uwo bashakaga ko aba “umuhamya udasanzwe” mu bukwe, yari Isabel Santiago, umukobwa wapfuye mu mpanuka y’imodoka mu 2022, bivugwa ko yari yarakundanye bikomeye na Lorenzo, ndetse ko ari we muntu wa mbere yamukunze ataryarya.
Nk’uko byatangajwe n’umukuru w’umuryango wa Marissa, ngo Lorenzo yabanje kubiganiraho n’umugeni we, amusobanurira ko Isabel yari inshuti ikomeye mu buzima bwe, kandi ko yahora amwubaha.
Marissa yamusubije ati: “Niba umutima wawe ukeneye ko aduha umugisha aho ari, sinzabiguhakanira.”
Ubwo bageze ku irimbi, bari kumwe n’abantu bake cyane — barimo bene wabo na bamwe mu nshuti za hafi. Lorenzo yasabye padiri mukuru wa Paruwasi ya San Pedro, Padiri Miguel Aquino, ko yamwemerera gusezeranira imbere y’iyo mva.
Padiri yamusubije agira ati: “Aha si aho habereye isakaramentu. Niba mushaka kumusengera, ndabasengera. Ariko ntimwakwambikanira impeta imbere y’imva.”
Ibyo byababaje Lorenzo, maze afata Marissa ukuboko, agira ati: “Isabel, urabona ibyo byose. Uyu munsi nkuzaniye uwo twavuganyeho mbere. Niwe uzambera umugore. Ariko sinshaka kubana na we utabanje kuturebera, ndetse no kuturinda.”
Ayo magambo yatumye benshi barira, abandi batangira gufata amafoto y’iyo saha idasanzwe.
Nyuma yo kwangwa gusezeranywa n’itorero, Lorenzo na Marissa bihaye isezerano ryabo imbere y’imva ya Isabel, barahoberana, batanga indabo ku mva, hanyuma bahita bajya gusinyisha ku biro by’umujyi — aho bemerewe gusezerana byemewe n’amategeko.
Kuri konti ya TikTok ya Marissa, yashyizeho agace k’amashusho bavuga aya magambo: “Ntitwashatse kurengera iby’iyobokamana, twashatse kwubaha uwo umutima wacu wubaha. Iyo umuntu agiye, ntabwo aba yarangiye.”
Hari abavuze ko Lorenzo atari akwiye kujyana umugeni mu mva y’undi mukobwa, abandi bavuga ko Marissa ari intwari kuko yemeye kuba mu buzima bw’umugabo ugifite igice cy’umutima cye ahandi.
Lorenzo na Marissa bagiye gutura mu mujyi wa Manila, aho batangije studio y’amafoto yitwa "Three Souls Studio", bayitiriye urukundo rwa batatu: uwariho, uwagiye, n’uwakiriye.
Nsengimana Donatien |Ijambo.net
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show