ONU yasabye korohereza ibihugu 32 birimo u Rwanda kubona inguzanyo zo gushora imari ku mutungo kamere
Umuryango w’Abibumbye (ONU) watangaje ko hari ibihugu 32 birimo n’u Rwanda bifite umutungo kamere uhambaye, ariko bikaba bidafite ubushobozi buhagije bwo kuwubyaza umusaruro. Ibi bituma ibyo bihugu bikomeza kuguma mu bukene nubwo bifite amahirwe menshi y’iterambere.
ONU isaba ko ibihugu bikize, ibigo by’imari n’abaterankunga mpuzamahanga byafasha ibi bihugu kubona inguzanyo zoroshye. Izo nguzanyo zakwifashishwa mu gushora imari mu mishinga icukura, itunganya cyangwa ikoresha umutungo kamere w’ibi bihugu.
Izo nguzanyo kandi zikaba zifite inyungu nkeya zagira uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage no mu guteza imbere ubukungu bw’imbere mu gihugu.
Mu bihugu 32 byavuzwe n’Umuryango w’Abibumbye, harimo ibiri muri Afurika, Aziya n’ahandi. Bimwe muri byo ni:
u Rwanda ,Mozambique ,Chad ,Nepal ,Burundi n’ibindi byiganjemo ibyo ku mugabane wa Afurika.
Aho hose usanga hari umutungo mwinshi w’isi ukenewe, ariko ubushobozi bwo kuwukoresha ku nyungu z’abo baturage bukiri hasi cyane.
ONU isaba ko habaho uburyo bwihariye bwo kwita kuri ibi bihugu, binyuze mu gushyiraho inguzanyo zihariye z’igihe kirekire, koroshya uburyo bwo kubona inkunga, gutegura imishinga ishingiye ku mutungo kamere nk’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ingufu, ubuhinzi n’ubukerarugendo.
Umuryango w’Abibumbye usanga isi itagerwaho n’iterambere ryuzuye igihe hari ibihugu bifite umutungo ariko bidashobora kuwubyaza umusaruro. Korohereza ibi bihugu kubona inguzanyo ni intambwe ikomeye yo kubafasha gutera imbere, kuzamura ubukungu no guteza imbere imibereho y’abaturage ba
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show