Perezida Kagame yasabye urubyiruko rwa Afurika kuba imbarutso y’impinduka zubaka umugabane
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, yasabye urubyiruko rwa Afurika kwigirira icyizere, gukoresha impano zarwo no kuba imbarutso y’impinduka zifasha umugabane wabo kugaragaza ubuhangange bwawo ku rwego mpuzamahanga.
Ibi yabitangaje ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 27 Nyakanga 2025, ubwo yatangizaga ku mugaragaro iserukiramuco Giants of Africa Festival 2025, riri kubera mu Mujyi wa Kigali. Ni igikorwa cyitabiriwe n’urubyiruko ruturutse mu bihugu 20 byo ku mugabane wa Afurika, kigamije kuzamura impano n’ubushobozi by’abakiri bato, cyane cyane binyuze muri siporo n'indi mishinga ibateza imbere.
Perezida Kagame yari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo Masai Ujiri, washinze Giants of Africa ndetse akaba yarabaye Perezida w’ikipe ya Toronto Raptors ikina muri shampiyona ya NBA muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu muyobozi yashimiwe uruhare rwe rukomeye mu guteza imbere urubyiruko rwa Afurika.
Mu butumwa yagejeje ku rubyiruko rwitabiriye iri serukiramuco, Perezida Kagame yarugaragarije ko kugira uruhare mu iterambere rya Afurika bitangirira ku kwiyizera no gukoresha neza igihe n’ubushobozi umuntu afite.
Yagize ati “Ndashaka kubasaba kwizera mu bihangange bibarimo. Mugende mukore cyane, mukoreshe igihe mufite n’ubushobozi muhawe, haba ku kibuga no hanze yacyo. Ibyo bizabafasha kwigaragaza nk’ibihangange kandi ni byo Afurika ikeneye.”
Yavuze ko Afurika idakwiye gukomeza kuba inyuma y’indi migabane, kuko ifite ubushobozi bwo kwiyubaka no kwigaragaza.
Ati “Afurika igomba kwizera ubuhangange bwayo, kandi igomba kubugaragaza. Tugomba gukora ibyo dukwiye gukora nk’ibihangange. Ibihangange birakura, bigahaguruka bikigirira icyizere. Afurika ntikwiye, ntinashobora guhora iri inyuma y’ahandi ku Isi. Kuki? Ni ikihe kibazo kitabonerwa igisubizo? Kuki?”
Perezida Kagame yasabye urubyiruko rwari aho guhagararira neza bagenzi babo bo mu bihugu 20 byitabiriye iri serukiramuco, rukaba intangarugero mu kugaragaza ishusho nshya ya Afurika, itekereza ejo hazaza heza kandi iharanira iterambere rirambye.
Ati “Tuributswa ko dushobora gutangirira hano, ku mubare w’abari hano, ariko tugakura tukagera kuri za miliyoni nyinshi zituye Afurika. Tugaragaze ubushobozi, ubukungu n’icyerekezo Afurika ifite. Twabigeraho binyuze muri siporo, ndetse no mu bindi bikorwa nk’uko byagarutsweho na Masai.”
Perezida Kagame yanashimiye Masai Ujiri ku bw’ubwitange n’uruhare yagize mu gutegura iri serukiramuco, ndetse anaha ikaze intumwa zaturutse mu bihugu bitandukanye byitabiriye iri serukiramuco ryiswe GOA Festival 2025.
Iri serukiramuco rizamara icyumweru ribera mu Rwanda. Rizibanda ku bikorwa by’imikino, ibiganiro bigamije gukangurira urubyiruko uruhare mu iterambere, n’ibindi bikorwa bigaragaza impano zitandukanye. Ni urubuga rwitezweho gutuma urubyiruko rwa Afurika rurushaho gukomera, kwiyubaka no gutanga umusanzu warwo mu kubaka umugabane uteye imbere.
Nsengimana Donatien |Ijambonet
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show