English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Intwari y’abafana ituvuyemo:Urupfu rwa Mama Mukura rwashegeshe imitima ya benshi

Mukanemeye Madeleine, uzwi ku izina rya “Mama Mukura”, umwe mu bafana bakomeye cyane ba Mukura Victory Sports (Mukura VS) ndetse n’Amavubi, yitabye Imana azize uburwayi, nk’uko bikomeje gusakara hose ku mbuga nkoranyambaga.

Mama Mukura yari umufana w’igitangaza w’ikipe ya Mukura FC ndetse n’Amavubi, hakaba haravugwaga ko atajya asiba umukino habe n’umwe ubwo yari gifite akabaraga. Yari  urugero rwiza mu bakunda siporo kandi urugwiro rwe rwatumye ahabwa inshingano yo kuba trophy bearer mu irushanwa rya Veteran Clubs World Championship (VCWC) muri 2024.

Umuryango we, abafana ba Mukura, ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange, ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kuvuga ko bazahora bibuka imbaraga, urukundo n’umutima w’ubwitange yagaragazaga mu kumva no gushyigikira ikipe ye igihe cyose yari akiriho.

 



Izindi nkuru wasoma

Intwari y’abafana ituvuyemo:Urupfu rwa Mama Mukura rwashegeshe imitima ya benshi

Ibyamamare 2 by’isi mu mupira w’amaguru byageze mu Rwanda

Gaza: Abandi basirikare benshi ba Israel bapfuye, imibare y’abitaba Imana ikomeje kwiyongera

Uko Alain Kirasa yabenze Mukura Victory Sports

Uwamamaye ku mazina ya "Ibya Yesu ni ku murongo" yakatiwe iminsi 30 y’agateganyo



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-08-03 13:58:00 CAT
Yasuwe: 125


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Intwari-yabafana-ituvuyemoUrupfu-rwa-Mama-Mukura-rwashegeshe-imitima-ya-benshi.php