English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

ONU yasabye korohereza ibihugu 32 birimo u Rwanda kubona inguzanyo zo gushora imari ku mutungo kamere

Umuryango w’Abibumbye (ONU) watangaje ko hari ibihugu 32 birimo n’u Rwanda bifite umutungo kamere uhambaye, ariko bikaba bidafite ubushobozi buhagije bwo kuwubyaza umusaruro. Ibi bituma ibyo bihugu bikomeza kuguma mu bukene nubwo bifite amahirwe menshi y’iterambere.

ONU isaba ko ibihugu bikize, ibigo by’imari n’abaterankunga mpuzamahanga byafasha ibi bihugu kubona inguzanyo zoroshye. Izo nguzanyo zakwifashishwa mu gushora imari mu mishinga icukura, itunganya cyangwa ikoresha umutungo kamere w’ibi bihugu.

Izo nguzanyo kandi zikaba zifite inyungu nkeya zagira uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage no mu guteza imbere ubukungu bw’imbere mu gihugu.

Mu bihugu 32 byavuzwe n’Umuryango w’Abibumbye, harimo ibiri muri Afurika, Aziya n’ahandi. Bimwe muri byo ni:

u Rwanda ,Mozambique ,Chad ,Nepal ,Burundi n’ibindi byiganjemo ibyo ku mugabane wa Afurika.

Aho hose usanga hari umutungo mwinshi w’isi ukenewe, ariko ubushobozi bwo kuwukoresha ku nyungu z’abo baturage bukiri hasi cyane.

ONU isaba ko habaho uburyo bwihariye bwo kwita kuri ibi bihugu, binyuze mu gushyiraho inguzanyo zihariye z’igihe kirekire, koroshya uburyo bwo kubona inkunga, gutegura imishinga ishingiye ku mutungo kamere nk’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ingufu, ubuhinzi n’ubukerarugendo.

Umuryango w’Abibumbye usanga isi itagerwaho n’iterambere ryuzuye igihe hari ibihugu bifite umutungo ariko bidashobora kuwubyaza umusaruro. Korohereza ibi bihugu kubona inguzanyo ni intambwe ikomeye yo kubafasha gutera imbere, kuzamura ubukungu no guteza imbere imibereho y’abaturage ba



Izindi nkuru wasoma

Ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko y’u Rwanda bikomeje gutumbagira

ITANGAZO RY'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUBAVU KU NYUNDO

Perezida wa Mozambique ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 532 bari bamaze imyaka myinshi muri Congo

APR FC ikomeje kugorwa no kubona insinzi, Police FC iyitsinze 3-2



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-08-06 10:07:26 CAT
Yasuwe: 97


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/ONU-yasabye-korohereza-ibihugu-32-birimo-u-Rwanda-kubona-inguzanyo-zo-gushora-imari-ku-mutungo-kamere.php