English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umugabo ukurikiranyweho gusambanya umwana we akanamubyaza impanga yagize icyo atangaza.

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga burakurikirana umugabo w’imyaka 52 utuye mu Kagari ka Gihara, Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, ukekwaho gusambanya umwana we kuva afite imyaka 15, akamutera inda bakabyarana impanga.

Uyu mugabo yemeye icyaha, asobanura ko yari yarahisemo kubana n’umwana we nk’umugore kubera ko ngo abandi bagore bari baramunaniye.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mwana, ubu ufite imyaka 22, yatewe ubwoba ko nabivuga azicwa. Ibi byatumye ahitamo guhunga, ajya gukodesha aho yari atuye wenyine. Nyamara, uregwa yakomeje kumusanga aho yagiye akamusambanya, kugeza ubwo amuteye ubwoba yitwaje umuhoro, ibintu byatumye umukobwa afata umwanzuro wo gutabaza abaturanyi. Nyuma yo kumenyesha inzego z’umutekano, uyu mugabo yahise atabwa muri yombi.

Ubushinjacyaha bushingiye ku ngingo ya 14 y’Itegeko No 059/2023 ryo ku wa 04 Ukuboza 2023, ivuguruza Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018, buvuga ko uregwa akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana, icyaha gihanwa bikomeye mu mategeko y’u Rwanda.

Ubwo yabazwaga, uyu mugabo yemeje icyaha, avuga ko yafashe uwo mwanzuro nyuma yo kugorwa no kubana n’abandi bagore.

Uyu mukobwa wahohotewe amaze kugira imbaraga zo gutanga amakuru, ibye bikaba byarabaye isomo rikomeye ku bijyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Inzego z’ubutabera zikomeje gukurikirana uru rubanza, mu gihe abaturanyi n’imiryango itandukanye bakomeje gusaba ko ubutabera bukora akazi kabwo kugira ngo ubutabera buboneke.



Izindi nkuru wasoma

Umugabo w’imyaka 55 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 10 i Kibeho

Uwari Perezida wa Rayon Sports yasabye abakunzi ba ruhago gutabara ‘umugabo’ uri mu kaga’

Ibyihishe inyuma y’urupfu rw’umwana w’imyaka 15 i Ngoma

Amayobera mu gishanga cya Bigoro: Umugabo w’imyaka 42 yiciwe ahigeze kuboneka sebukwe we

Dore imitako myiza itagomba kubura mu cyumba cy’umwana ukivuka



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-01 09:14:17 CAT
Yasuwe: 82


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umugabo-ukurikiranyweho-gusambanya-umwana-we-akanamubyaza-impanga-yagize-icyo-atangaza.php