Myugariro Ombolenga Fitina wasubiye muri APR FC, yagize ibyo avuga
Myugariro Ombolenga Fitina wasubiye muri APR FC yigeze kubera kapiteni, yavuze ko igihe yazajya mu yindi kipe, bigoye ko yazasubira muri Rayon Sports kubera ibihe bibi avuga ko yayigiriyemo.
Ombolenga avuga ko isomo akuye muri Rayon Sports yari amazemo umwaka, ari ukwihangana. Ati “Mu mupira utihanganye ushobora kuwureka cyangwa ukaba wakora n’ibintu bibi bitaguhesha isura nziza muri rubanda.”
Avuga ko ibyamubabaje muri iki gihe yamaze muri iyi kipe, ari ibyo bamuvugagaho ngo “ruswa, ngo narabatsindishije, ibiki n’ibiki, kandi mu by’ukuri bajya gufata icyemezo cyo kunkuramo [kutamukoresha mu mikino] Rayon Sports yari iri ku mwanya wa mbere igeze no muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro.”
Uyu mukinnyi wanigeze kuba kapiteni ikipe ya APR FC yagarutsemo, avuga ko ubwo yamenyeshwaga ko iyi kipe yongeye kumwifuza, byamushimishije kuko yayigiriyemo ibihe byiza.
Ati “Byambereye byiza cyane kuko nabonaga Rayon Sports ibibazo birimo, abandi bajyenda bavuga amagambo ngo ‘umwaka utaha uragenda wicare ntabwo uzakina’…ngize amahirwe mbona barampamagaye nabyakiriye hejuru cyane nishimye ahubwo nkumva umunsi bampaye nturi kugera kugira ngo mbone uko nava hariya hantu.”
Ombolenga Fitina avuga ko kuba agarutse muri APR FC bimuha umukoro wo kuzakoresha imbaraga nyinshi kugira ngo agaragarize iyi kipe ko nubwo yari yarayivuyemo ariko ntakibazo ayifiteho. Ati “Binsaba gukoresha imbaraga zirenze n’izo nakoreshaga na mbere nkirimo.”
Uyu mukinnyi avuga ko aramutse ashatse kwerecyeza mu yindi kipe, Rayon Sports avuyemo, itari mu mahitamo yaza mu bitekerezo bye.
Ati “Ntabwo yazamo ntabwo yazamo, kuko ntabwo…biragoye ko nasubiramo n’ibibazo nahaboneye kandi ndengana na kintu cy’ukuri kirimo. Biragoye cyane.”
Ombolenga wari wishimiwe n’abakunzi ba Rayon ubwo yayerecyezagamo, baje kumwihinduka bakamushinja gutsindisha iyi kipe ariko batabigaragariza ibimenyetso.
Muhire Kevin wari kapiteni wa Rayon Sports, uherutse kubona ikipe hanze y’u Rwanda, na we ubwo Shampiyona yari ihumuje, yagaye ubuyobozi bw’iyi kipe ndetse n’abakunzi bayo batajya babasha kwakira umusaruro mucye wayo, ahubwo iteka bagashaka abo bawegekaho barimo n’abakinnyi, aho yavuze ko ibi bizana umwuka utari mwiza mu ikipe bikanarangira na wa musaruro wifuzwaga ubura.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show