English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Myugariro Ombolenga Fitina wasubiye muri APR FC, yagize ibyo avuga

Myugariro Ombolenga Fitina wasubiye muri APR FC yigeze kubera kapiteni, yavuze ko igihe yazajya mu yindi kipe, bigoye ko yazasubira muri Rayon Sports kubera ibihe bibi avuga ko yayigiriyemo.

Ombolenga avuga ko isomo akuye muri Rayon Sports yari amazemo umwaka, ari ukwihangana. Ati “Mu mupira utihanganye ushobora kuwureka cyangwa ukaba wakora n’ibintu bibi bitaguhesha isura nziza muri rubanda.”

Avuga ko ibyamubabaje muri iki gihe yamaze muri iyi kipe, ari ibyo bamuvugagaho ngo “ruswa, ngo narabatsindishije, ibiki n’ibiki, kandi mu by’ukuri bajya gufata icyemezo cyo kunkuramo [kutamukoresha mu mikino] Rayon Sports yari iri ku mwanya wa mbere igeze no muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro.”

Uyu mukinnyi wanigeze kuba kapiteni ikipe ya APR FC yagarutsemo, avuga ko ubwo yamenyeshwaga ko iyi kipe yongeye kumwifuza, byamushimishije kuko yayigiriyemo ibihe byiza.

Ati “Byambereye byiza cyane kuko nabonaga Rayon Sports ibibazo birimo, abandi bajyenda bavuga amagambo ngo ‘umwaka utaha uragenda wicare ntabwo uzakina’…ngize amahirwe mbona barampamagaye nabyakiriye hejuru cyane nishimye ahubwo nkumva umunsi bampaye nturi kugera kugira ngo mbone uko nava hariya hantu.”

Ombolenga Fitina avuga ko kuba agarutse muri APR FC bimuha umukoro wo kuzakoresha imbaraga nyinshi kugira ngo agaragarize iyi kipe ko nubwo yari yarayivuyemo ariko ntakibazo ayifiteho. Ati “Binsaba gukoresha imbaraga zirenze n’izo nakoreshaga na mbere nkirimo.”

Uyu mukinnyi avuga ko aramutse ashatse kwerecyeza mu yindi kipe, Rayon Sports avuyemo, itari mu mahitamo yaza mu bitekerezo bye.

Ati “Ntabwo yazamo ntabwo yazamo, kuko ntabwo…biragoye ko nasubiramo n’ibibazo nahaboneye kandi ndengana na kintu cy’ukuri kirimo. Biragoye cyane.”

Ombolenga wari wishimiwe n’abakunzi ba Rayon ubwo yayerecyezagamo, baje kumwihinduka bakamushinja gutsindisha iyi kipe ariko batabigaragariza ibimenyetso.

Muhire Kevin wari kapiteni wa Rayon Sports, uherutse kubona ikipe hanze y’u Rwanda, na we ubwo Shampiyona yari ihumuje, yagaye ubuyobozi bw’iyi kipe ndetse n’abakunzi bayo batajya babasha kwakira umusaruro mucye wayo, ahubwo iteka bagashaka abo bawegekaho barimo n’abakinnyi, aho yavuze ko ibi bizana umwuka utari mwiza mu ikipe bikanarangira na wa musaruro wifuzwaga ubura.



Izindi nkuru wasoma

Myugariro Ombolenga Fitina wasubiye muri APR FC, yagize ibyo avuga

Bugingo Hakim yerekeje muri APR FC nyuma yo kwigaragaza muri Rayon Sports

Benitha, Valentine, Prince na Gloire biteguye guhangana n’ibihangange bya Afurika muri Maroc

Uko impanuka yo muri Ngororero yongeye kugaragaza uburangare nyuma yo gukomerekeramo 4

Volleyball: Amakipe yo muri Uganda na Kenya mu yazitabira irushanwa ryo kwibuka



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-06-25 12:37:03 CAT
Yasuwe: 2


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Myugariro-Ombolenga-Fitina-wasubiye-muri-APR-FC-yagize-ibyo-avuga.php