Umugaba mukuru w'ingabo za Uganda ategerejwe mu Rwanda
Umugaba mukuru w'ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko agiye gusura u Rwanda aho azaba yitabiye umuhango w'irahira rya Perezida Paul Kagame riteganijwe tariki ya 11 Kanama 2024.
Abinyujije kuri X mu gitondo cyo ,kuri uyu wa mbere Gen Muhoozi yavuze ko azitabira ibi birori bizabera muri Sitade Amahoro i Kigali.
Yagize ati ” Nejejwe no kubamenyesha ko vuba aha nzasura mu rugo iwacu, mu Rwanda. Nzitabira umuhango wo kurahiza Afande Kagame. Nta gushidikanya, ibirori bizaba ibya mbere uyu mwaka muri Afurika.”
Gen Muhoozi afatwa nk'umwe mu bagize uruhare mu kuzahura umubano utari uhagaze neza hagati y'u Rwanda na Uganda igihe ibihugu byombi byarebanaga ay'ingwe.
Perezida Paul Kagame agiye kurahirira kuyobora u Rwanda muri manda y'imyaka itanu iri imbere nyuma yo gutsinda amatora yabaye kuya 14 na 15 Nyakanga ku majwi 99.18%.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show