English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umudepite mu nteko Inshingamategeko y'u Rwanda yafatanwe intwaro

Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi Umudepite wo mu Nteko Inshinga Amategeko y'u Rwanda ukekwaho gutunga intwaro mu buryo bunyuranije n'amategeko.

Uwatawe muri yombi na Barikana Eugene akaba azira gutunga intwaro mu buryo bunyuranije n'amategeko.

Yagize ati"RIB yafunze Barikana Eugene wari Umudepite mu Nteko Inshinga Amategeko y'u Rwanda, Akurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo bunyuranije n'amategeko, we avuga ko yazitunze kera akibana n'abasirikare ariko akibagirwa kuzibasubiza."

"Afunguye kuri sitasiyo ya RIB ya  Remera mu gihe iperereza rigikomeje kugirango hamenyekane impamvu yari azitunze mu buryo butemewe n'amategeko ndetse n'uburyo yazibonyemo."

RIB iributsa Abaturarwanda ko gutunga intwaro mu Rwanda bifite amategeko abigenga bityo umuntu uwo ariwe wese unyuranije nayo akurikiranwa n'inkiko nkuko amategeko abiteganya.

Kugeza ubu nti haratangazwa ubwoko bw'intwaro zafatanwe Barikana Eugene.



Izindi nkuru wasoma

U Rwanda na Koreya basinyanye amasezerano afite agaciro ka miliyari 1$

Umushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda urarangiye,uwarahiriye kuwuhagarika yegukanye amatora

U Rwanda rwisanze mu itsinda rikakaye mu rugendo rwo gusha itike y'igikombe cya Afurika

Umukandida rukumbi ku mwanya w'ubudepite mu Rwanda ati"kwiyamamaza ku giti cyawe ntibyoroshye

Amir wa Qutar yohererje u Rwanda ubutumwa bijyanye n'umunsi w'ubwigenge



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-13 15:47:15 CAT
Yasuwe: 143


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umudepite-mu-Nteko-Inshinga-Amategeko-yu-Rwanda-yafatanwe-intwaro.php