Uko umutekano wifashe i Goma nyuma y’urusaku rw’imbunda ziremereye zaraye zumvikanye yo
Ihuriro AFC/M23, igice cyaryo cya gisirikare, cyatangaje ko mu Mujyi wa Goma habonetse ituze nyuma yuko uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo FARDC, FDLR na Wazalendo bagabye ibitero mu nkengero z’uyu Mujyi ugiye kuzuza amezi atatu ugenzurwa n’iri Huriro.
Ni nyuma yuko mu ijoro ryacyeye, humvikanye urusaku rw’amasasu menshi mu bice bikikije Umujyi wa Goma wafashwe na AFC/M23 mu mpera za Mutarama uyu mwaka.
Amakuru avuga ko ari ibitero by’uruhande rwa Leta ya Kinshasa bigamije guhungabanya umutekano w’abatuye uyu Mujyi wa Goma, kimwe n’uko ari ibyo gushaka kugerageza kureba niba uru ruhande rwakubura imirwano yo kwisubiza uyu Mujyi wafashwe na M23 tariki 27 Mutarama 2025.
Ibi bitero byakozwe mu duce dukikije uyu Mujyi wa Goma, nka Mugunga, Kyeshero ndetse Lac Vert, aho bivugwa ko uruhande rwa Leta ya Kinshasa rugizwe n’abasirikare ba FARDC, ndetse n’abarwanyi b’umutwe w’Abajenosideri wa FDLR n’aba Wazalendo, basanze abarwanyi ba M23 baryamiye amajanja, ubundi hakabaho gukozanyaho.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Col Willy Ngoma, mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yavuze iby’ibi bitero, aho yemeje ko ari iby’uruhande bahanganye rukomeje gukora ubushotoranyi.
Yagize ati “Nyuma y’ubushotoranyi bwakozwe inshuro nyinshi n’ihuriro ry’abanyabyaha (FARDC, FDLR, WAZALENDO…) mu bice byinshi ndetse no mu nkengero za Goma, ubu ibintu byasubiye mu buryo, kandi hari ituze.”
Willy Ngoma yakomeje avuga ko abarwanyi ba M23 bahora baryamiye amajanga, kuko icyo bashyize imbere ari ukurinda abaturage n’tuze ryabo, kandi na bo bakaba babifatiyeho icyizere.
Mu duce twabohojwe na AFC/M23, hakunze kumvikana ibitero-shuma by’uruhande ruhanganye n’iri huriro, aho bamwe mu bo ku ruhande rwa Leta babifatirwagamo, bemezaga ko babaga bahawe misiyo yo kubyisubiza, ariko bagerayo bakabura aho bamenera kuko basangaga uyu mutwe witeguye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show