AFC/M23 yagabwehon ibitero hifashishije intwaro ziremereye na za drones
Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’ababafasha, bagabye ibitero bikomeye mu bice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Epfo, bakoresheje intwaro ziremereye ndetse n’indege zitagira abapilote (drones).
Byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Kanama 2025, aho yavuze ko ibi bitero byabaye ubwo ku ruhande rwa Leta na bagenzi babo bafatanyije bagaba ibitero ku mirwano imaze iminsi.
Kanyuka yavuze ko AFC/M23 yakomeje gushyira imbere ibiganiro bigamije amahoro ariko ngo ibyo ntibyakomye imbere ibikorwa bya gisirikare bikomeje kugabwa n’ingabo za Leta ya Congo. Yavuze kandi ko ibi bikorwa bishobora gushyira mu kaga inzira zose zari zifashwe mu gushaka amahoro arambye mu burasirazuba bwa Congo.
Aya makuru aje mu gihe Leta ya Qatar iherutse gutangaza ko yohereje ku mpande zombi umushinga w’amasezerano ugamije guhagarika imirwano, ariko gusinya ayo masezerano byari biteganyijwe ku wa 18 Kanama 2025 ntibyabashije kuba.
Uburasirazuba bwa Congo bukomeje guhura n’intambara zituma abaturage benshi bava mu byabo, abandi bakicwa cyangwa bagakomereka, mu gihe abashinzwe kunga impande zombi bagikora ibishoboka byose kugira ngo haboneke igisubizo cya burundu.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show