English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

AFC/M23 yagabwehon ibitero hifashishije intwaro ziremereye na za drones

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’ababafasha, bagabye ibitero bikomeye mu bice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Epfo, bakoresheje intwaro ziremereye ndetse n’indege zitagira abapilote (drones).

Byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Kanama 2025, aho yavuze ko ibi bitero byabaye ubwo ku ruhande rwa Leta na bagenzi babo bafatanyije bagaba ibitero ku mirwano imaze iminsi.

Kanyuka yavuze ko AFC/M23 yakomeje gushyira imbere ibiganiro bigamije amahoro ariko ngo ibyo ntibyakomye imbere ibikorwa bya gisirikare bikomeje kugabwa n’ingabo za Leta ya Congo. Yavuze kandi ko ibi bikorwa bishobora gushyira mu kaga inzira zose zari zifashwe mu gushaka amahoro arambye mu burasirazuba bwa Congo.

Aya makuru aje mu gihe Leta ya Qatar iherutse gutangaza ko yohereje ku mpande zombi umushinga w’amasezerano ugamije guhagarika imirwano, ariko gusinya ayo masezerano byari biteganyijwe ku wa 18 Kanama 2025 ntibyabashije kuba.

Uburasirazuba bwa Congo bukomeje guhura n’intambara zituma abaturage benshi bava mu byabo, abandi bakicwa cyangwa bagakomereka, mu gihe abashinzwe kunga impande zombi bagikora ibishoboka byose kugira ngo haboneke igisubizo cya burundu.



Izindi nkuru wasoma

Leta ya DRC irashinjwa kurasa mu baturage hakoreshejwe intwaro ziremereye

AFC/M23 yagabwehon ibitero hifashishije intwaro ziremereye na za drones

AFC/M23 yamaganiye kure raporo za LONI ziyishinja kwica Abasivile muri Rutshuru

Hasinywe inyandiko y’amahame azagena amasezerano hagati ya AFC/M23

Ukraine: Ibitero by’u Burusiya byahitanye abantu barindwi i Kyiv, abandi 22 barakomereka



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-08-18 12:26:52 CAT
Yasuwe: 83


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/AFCM23-yagabwehon-ibitero-hifashishije-intwaro-ziremereye-na-za-drones.php