Uko gahunda yo guherekeza umubyeyi wa Ombarenga Fitina na Nshimirimana Yunusu iteye
Bukuru Salum umubyeyi wa Ombarenga Fitina na Nshimirimana Yunusu, witabye Imana araherekezwa uyu munsi.
Ku munsi w’ejo hashize tariki 17 Werurwe 2025, Papa wa Ombarenga Fitina ukinira Rayon Sports na Nshimirimana Yunusu ikinira ikipe ya APR FC, yitabye Imana.
Uyu mubyeyi wabyaye abana bakunda ndetse banakina umupira w’Amaguru, yitabye Imana mu gihe abakinnyi babiri barimo Ombarenga Fitina na Nshimirimana Yunusu, bari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.
Bukuru Salum abyara kandi Sibomana Abuba wakinnye umupira igihe kinini hano mu Rwanda ndetse ubu akaba ari umutoza wungirije mu ikipe ya Gorilla FC.
Gahunda yo guherekeza uyu mubyeyi iraba kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Werurwe 2025.
Iyi Gahunda yatangiye saa ine z’amanwa, aho habanje gusezera uyu mubyeyi mu rugo iwe La Banane.
Saa sita z’amanwa, uyu mubyeyi araza gusengerwa ku musigiti wo kwa Kadafi Nyamirambo.Ku isaha ya saa saba z’amanwa, nibwo araza gushyingurwa ku irimbi rya Nyamirambo .
Nyuma yo gushyingura haraba gukaraba ku isaha ya saa munani. Iki gikorwa kirabera kwa Nyirinkwaya Nyamirambo.
Izi gahunda zose zirarangira hakomeze ikiriyo kirabera mu rugo rwa Bukuru Salum, La Banane.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show