English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye: Imbogamizi z’amacumbi mu banyeshuri ziteye inkeke

Bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, baravuga ko ikibazo cy’amacumbi gikomeje kuba ingorabahizi, bitewe n’uko iri shami ryakira abanyeshuri benshi ariko rikaba rifite amacumbi make ashobora kwakira 30% gusa byabo.

Iri shami rifite abanyeshuri barenga ibihumbi 10 biga mu mashami atandukanye, ariko abarenga 7 000 bagomba kwicumbikira hanze ya kaminuza, aho kubona aho kuba bibasaba imbaraga nyinshi kubera ubuke bw’amacumbi n’ibiciro biri hejuru.

Nkurunziza Straton, umwe mu banyeshuri, avuga ko ikibazo atari uko amacumbi ari make gusa muri kaminuza, ahubwo no hanze yayo kubona icumbi bikaba bigoye kandi bihenda.

Ati “Muri Kaminuza hari macye cyane ku buryo hafi y’abanyeshuri bose bibasaba kwicumbikira hanze kandi na ho amacumbi ni macye cyane aranahenze.”

Uwimana Console na we ahamya ko ubuzima bw’umunyeshuri bugorwa n’iki kibazo, ati: “Usanga ubuzima bw’umunyeshuri wa Kaminuza bugoye kuko usanga bimusaba gushaka ibyo kurya na byo byahenze, icumbi rirahenze kandi binadusaba kujya kurishaka aho riri haba ari kure kandi rihenze.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, avuga ko iki kibazo gikwiye gushakirwa umuti binyuze mu bufatanye n’abikorera, aho Leta itari yonyine igomba gukemura iki kibazo.

Ati “Ni ugufatanya na ba Rwiyemezamirimo tukubaka amacumbi kugira ngo abanyeshuri babashe kubona aho bacumbikirwa mu buryo bworoshye.”

Umujyi wa Huye, umwe mu mijyi yunganira Kigali, ufite umwihariko wo gucumbikira ibigo byinshi by’amashuri, harimo na za kaminuza zirangajwe imbere n’Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda. Uyu mubare w’abanyeshuri biteganyijwe ko uzazamuka ku gipimo cya 40% mu mwaka utaha, bivuze ko ikibazo cy’amacumbi gishobora gukomera kurushaho niba hatagize igikorwa.

Ubuyobozi bw’iyi kaminuza, abanyeshuri ndetse n’abikorera basabwa gufatanya kugira ngo umuti urambye w’iki kibazo uboneke.



Izindi nkuru wasoma

Ingabo za Nigeria zashimye uburyo u Rwanda rwigisha aboherezwa mu butumwa bw'Amahoro

U Rwanda rwasobanuye impavu zifatika amashuri y’Ababiligi azakomeza gukora

Ibyishimo n’imbamutima bya Dj Ira nyuma yo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye: Imbogamizi z’amacumbi mu banyeshuri ziteye inkeke

EU yafatiye ibihano bikakaye abayobozi 9 bo muri M23 n’abasirikare b’u Rwanda, Menya impamvu



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-03-18 09:44:19 CAT
Yasuwe: 23


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kaminuza-yu-Rwanda-Ishami-rya-Huye-Imbogamizi-zamacumbi-mu-banyeshuri-ziteye-inkeke.php