English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Leta ni Umubyeyi!  – Ubuhamya bw’abaturage bafashijwe na BDF nyuma yogusonerwa Miliyoni 50

Nyuma y’ibihe bikomeye by’ibiza byibasiye Akarere ka Rubavu mu mirenge ya Nyundo na Kanama muri Gicurasi 2023, bamwe mu baturage bari barahungabanye kubera ibihombo batewe n’ayo makuba. Ariko kuri ubu, icyizere cyasubiye mu gitereko nyuma y’icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’Ikigega gitanga inguzanyo ku mishinga mito n’iciriritse (BDF), aho cyasoneye imiryango 17 inguzanyo yari ifite, igera kuri miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa BDF, Bwana Munyeshyaka Vincent

Iki cyemezo cyatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa BDF, Bwana Munyeshyaka Vincent, ubwo yari yitabiriye umuganda rusange usoza uku kwezi kwa Werurwe, kuri uyu wa 29/03/2025, akaba ari nagahunda yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Jean Bosco Ntibitura, Senateri Mureshyankwano Marie Rose. Iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Nyundo.

Uretse iyi miryango yo muri Rubavu, hanasonewe n’undi umwe wo mu Karere ka Ngororero, bigatuma amafaranga yose asonewe agera kuri miliyoni 50,6.

Umuyobozi Mukuru wa BDF yanaboneyeho kwihanganisha abagizweho ingaruka n'ibiza, abasaba kudacika intege mu rugamba rw'iterambere kuko Igihugu kibashyigikiye.

Aka kavagari katazwe nyuma y’uko aba baturage bahuye n’ibibazo bikomeye byatewe n’imyuzure yaturutse ku Mugezi wa Sebeya, byagize ingaruka zikomeye zirimo gusenyuka kw’amazu, kwangirika kw’imirima, kubura amatungo ndetse no guhungabana gukabije kw’iterambere ry’ubucuruzi.

Aba bahawe iyi nkunga bari barafashe inguzanyo muri SACCO za Nyundo na Kanama muri aka karere, ariko kubera ibyago n’ibihe by’ingume banyuzemo, BDF yafashe icyemezo cyo kubagoboka kugira ngo babashe kongera kwisuganya.

Abasonewe bishimiye cyane icyemezo cya BDF, bavuga ko ari igikorwa cyiza kigaragaza uruhare rwa Leta mu gufasha abaturage.

Kavuna Guido, umwe mu basonewe, utuye mu Murenge wa Nyundo akaba yaragizweho ingaruka n’umugezi wasebeya, yavuze ko yari yarafashe inguzanyo ya miliyoni 5 Frw muri SACCO. Ariko ubwo yayifataga akaba yarahuye n’iryo sanganya akabura ubushobozi bwo kwishyura, ariko BDF ikaba yaje ari nk’umuti uhamye.

Ati: “Leta ni umubyeyi, ubu BDF igiye kunyishyurira miliyoni 4,5 Frw. Byari bigoye cyane kuri njye kuko sinari nzi uko nzishyura iyi nguzanyo, ariko ubu ngiye kongera gutekereza uburyo buhamye nongere nshore imari mu bucuruzi nk’uko nabikoraga mbere.”

Uwamariya Marie Claire, nawe wasonewe, yagize ati: “Nabyakiriye neza bakimbwira ko bansoneye, ndi gushima Imana hamwe na BDF, nari narihebye. Abana ku ishuri bari bamaze kujyamo ibirarane, ariko ubu bigiye kujya mu buryo. Mu by’ukuri ndahumetse pe!.”

Iki gikorwa ni kimwe mu bigaragaza uruhare rwa BDF mu guteza imbere ubukungu bw’abaturage, cyane cyane mu gihe bagize ibyago bitunguranye bibasiga mu bibazo bikomeye. Munyeshyaka Vincent yashimangiye ko BDF izakomeza gufasha abatishoboye no gushyigikira iterambere ry’abaturage binyuze mu bufatanye n’ibigo by’imari biciriritse.

Abayobozi batanduakanye bitabiriye umuganda rusange usoza uku kwezi kwa Werurwe

 



Izindi nkuru wasoma

Umufana wa Nasarawa United yakatiwe nyuma yo kujomba icyuma umukinnyi wa Plateau United FC

Ibidasanzwe mu mpera za Mata: Abakozi ba Leta n’abikorera bagiye kuruhuka byeruye

Ambasaderi Karamba yakiriye Umugaba Mukuru wa Djibouti: Ibyihishe inyuma y’uru ruzinduko

Mpaga cyangwa impuhwe? FERWAFA mu gihirahiro nyuma y’umwijima wateje impagarara i Huye

Yishwe arashwe amasasu 2 nyuma bamusogota inkota mu gatuza – Ibishinjwa Umupolisi



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-03-29 18:49:32 CAT
Yasuwe: 82


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Leta-ni-Umubyeyi---Ubuhamya-bwabaturage-bafashijwe-na-BDF-nyuma-yogusonerwa-Miliyoni-50.php