Rubavu: Abayisilamu basabwe kwitabira gahunda zo Kwibuka no kurwanya amacakubiri
Abayoboke b'Idini ya Islam mu ntara y'Iburengerazuba by'umwihariko akarere ka Rubavu basabwe kurwanya amacakubiri no kuzitabira gahunda zo Kwibuka ku ncuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ibi babisabwe ubwo bari mu masengesho yo gusoza igisibo cya Ramadhan cyasojwe kuri uyu wa 30 Werurwe 2025, aho bitabiriye ari benshi muri Sitade Umuganda iri mu karere ka Rubavu bari kumwe n'incuti n'abavandimwe bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Sheikh Ahmad Iyakaremye Imam wa Islam yavuze ko uyu munsi ukwiye kurangwa n'ibikorwa by'urukundo aho buri wese agomba kwegera mugenzi we.
Yasabye aba Islam kwitabira gahunda zo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi no kwitabira gahunda za Leta zose.
Yagize ati ‘’Ndasaba buri wese kubiba urukundo, kurwanya amacakubiri aho ava akagera no guharanira iterambere rya buri wese, ndasaba abayoboke kurwanya uwariwe wese washaka kubatanya, mureke dusenyere umugozi umwe."
Yashimye abaturage ba Goma baje kwifatanya naba Rubavu kwizihiza uyu munsi yemeza ko igihugu cy'u Rwanda gitanga ikaze kuri buri wese.
Hadji Maguru Ramadhan umuyobozi ushinzwe Ubutabera mu dini ya Islam mu karere ka Rubavu yasabye abayoboke kurangwa n'urukundo aho bari hose no kugendera ku murongo bahabwa n'Igihugu.
Yagize ati ‘’Uku kwezi gushize kwabaye umwanya mwiza wo kurushaho kwegera Imana, no kwegerana dufashanya, ufite akagerageza guha udafite kandi ni ibikorwa dukomeza, kwabaye umwanya w'ibyishimo kandi birakomeje.’’
Akomeza agira ati ‘’Twasabwe kwitabira ibikorwa byo Kwibuka kandi natwe turiteguye Kwibuka abacu duharanira ko Ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.’’
Ibirori byo gusoza igisibo muri Rubavu byitabiriwe n'Imbaga Nyamwinshi yabatuye mu karere ka Rubavu no mu nkengero zayo ndetse n'abaturanyi baturutse i Goma cyane ko ubugenderane bwarushijeho kwiyongera nyuma y'uko M23 ifashe imijyi mikuru ya yaba muri Kivu y’amajyepfo ndetse n’amajyaruguru.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show