Ukekwaho gusambanya umwana yibyariye yahawe igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo.
Mu Karere ka Karongi, umugabo ukurikiranweho gusambanya umwana we w’umukobwa yahawe iminsi 30 y’igifungo cy’agateganyo, mu gihe avuga ko ibyabaye yabitewe n’ubusinzi.
Urukiko rw’ Ibanze rwa Bwishyura rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma uyu mugabo ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umukobwa we w’imyaka 20 afungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rikomeje.
Dosiye iregwamo uyu mugabo nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga, yashyikirijwe Urukiko rw’ Ibanze rwa Bwishyura ku itariki ya 15 Ugushyingo 2024.
Uregwa yemera icyaha akurikiranyweho cyo gusambanya umukobwa yibyariye; akavuga ko yabitewe n’ubusinzi.
Mu gihe Urukiko rwamuhamya iki cyaha, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25, nk’uko biteganywa n’ngingo ya 14 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show