English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ukekwaho gusambanya umwana yibyariye yahawe igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo.

Mu Karere ka Karongi, umugabo ukurikiranweho gusambanya umwana we w’umukobwa yahawe iminsi 30 y’igifungo cy’agateganyo, mu gihe avuga ko ibyabaye yabitewe n’ubusinzi.

Urukiko rw’ Ibanze rwa Bwishyura rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma uyu mugabo ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umukobwa we w’imyaka 20 afungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rikomeje.

Dosiye iregwamo uyu mugabo nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga, yashyikirijwe Urukiko rw’ Ibanze rwa Bwishyura ku itariki ya 15 Ugushyingo 2024.

Uregwa yemera icyaha akurikiranyweho cyo gusambanya umukobwa yibyariye; akavuga ko yabitewe n’ubusinzi.

Mu gihe Urukiko rwamuhamya iki cyaha, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25, nk’uko biteganywa n’ngingo ya 14 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.



Izindi nkuru wasoma

Uko hamenyekanye amakuru yatumye hatahurwa ukekwaho kwica umugore we akoresheje isuka.

Nyamasheke: Uko byagenze ngo umugabo w’imyaka 55 asambanye umwana w’imyaka itatu.

Huye: Umunyeshuri ushinjwa gusambanya mugenzi we aratabaza asaba gukurikiranwa adafunzwe.

FARDC irashinjwa kwica no gusambanya imbaga nyamwishi muri Kalehe.

Gasabo: Amakimbirane yo mu muryango yahitanye umwana utaragira ubushobozi bwo kwitabara.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-02 19:24:33 CAT
Yasuwe: 81


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ukekwaho-gusambanya-umwana-yibyariye-yahawe-igifungo-cyiminsi-30-yagateganyo.php