English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

FARDC irashinjwa kwica no gusambanya imbaga nyamwishi muri Kalehe.

Umutwe wa M23 watangaje ko igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyakoresheje indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoï 25, ikarasa ibisasu mu bice bituwemo n’abaturage muri Teritwari ya Kalehe, bigahitana abantu 10 mu gihe abandi 25 bakomeretse.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa M23 ushinzwe ibya politiki, Lawrence Kanyuka, yemeje ko icyo gitero cyabaye kuri Kane, tariki 13 Gashyantare 2025, ndetse kigateza ibibazo bikomeye ku baturage b’abasivile.

Itangazo riti "Indege y’imirwano ya FARDC yasutse ibisasu muri Kalehe, aho abaturage benshi bari batuye, bihitana ubuzima bw’abantu 10, abandi 25 bagakomereka. Ibi ni ibyaha bikomeye byibasira abasivile."

Ibitaro n’inzu nyinshi byangiritse bikomeye

Uretse gutwara ubuzima bw’abantu, M23 ivuga ko iki gitero cyasenye Ibitaro Bikuru bya Kalehe, byari bisanzwe byakira abarwayi benshi muri aka gace, ndetse n’amazu menshi y’abaturage.

Iki gitero cyaje nyuma y’uko ku wa Gatatu, tariki 12 Gashyantare 2025, M23 yari imaze gufata Kalehe-Centre, agace gafite agaciro gakomeye kuko karimo Ibiro Bikuru bya Teritwari ya Kalehe.

M23 ivuga ko yafashe aka gace kugira ngo ihagarike ihohoterwa rivugwa mu Mujyi wa Bukavu, aho ishinja FARDC n’abayifasha barimo FDLR, abasirikare b’u Burundi na Wazalendo, kuba barishe abaturage, bagasahura imitungo yabo, ndetse bagakora ihohoterwa rikabije ku bagore.

M23 yatangaje ko ishobora gufata Bukavu

Mu butumwa bwabo, M23 yagaragaje ko ibintu bikomeje kuzamba muri Bukavu, kandi ko itazemera gukomeza kurebera ubwicanyi bukorwa kuri rubanda.

Itangazo rikomeza rigira riti "Ntituzemera gukomeza kumva amarira y’abaturage bakorerwa ubugizi bwa nabi n’ingabo za Leta n’ababifashamo. Bitinde bitebuke, Bukavu izabohorwa."

Hari amakuru avuga ko FARDC yashyize ibikoresho bya gisirikare bikomeye mu duce twa Nguba na Muhumba, aho birimo ibibunda bya rutura bishobora kwibasira umujyi wa Rusizi mu Rwanda, ibintu byateye impungenge abatuye muri Bukavu no mu nkengero z’u Rwanda.

Mu gihe FARDC itaratangaza ku mugaragaro uruhande rwayo kuri ibi birego, imirwano hagati yayo na M23 irakomeje kwiyongera, bikaba biteye impungenge ku mutekano w’abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo n’akarere muri rusange.



Izindi nkuru wasoma

Uko hamenyekanye amakuru yatumye hatahurwa ukekwaho kwica umugore we akoresheje isuka.

U Rwanda rusaba RDC gushyigikira inzira z’amahoro muri Congo. Ibyo Amb. Ernest yeretse Loni.

Icyakurikiyeho nyuma yuko umugore atawe muri yombi azira gukata igitsina cy’umugabo we.

Drones za FARDC zaroshye ibisasu kuri Twirwaneho: Ese Col Makanika yaba yasimbutse uru rupfu?

Mbappé yatsinze hat-trick, Real Madrid isezerera Manchester City muri Champions League.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-14 08:04:58 CAT
Yasuwe: 67


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/FARDC-irashinjwa-kwica-no-gusambanya-imbaga-nyamwishi-muri-Kalehe.php