English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uganda:Umuhanzi Eddy Kenzo yagizwe umujyanama wa Perezida Museveni

Umuhanzi Eddy Kenzo yagizwe umujyanama wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni mu bijyanye n'ubuhanzi n'ubugeni.

Aya makuru yemejwe anashimangirwa n'umugore we Phiona Nyamutoro ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 21 Kanama 2024 abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram.

Umugore wa Eddy Kenzo,Phiona Nyamutoro asanzwe ari Minisitiri w'Ingufu n'Amabuye y'Agaciro, yabaye uwa mbere mu bifurije umugabo we ishya n'ihirwe.

Yagize ati: “Ndakwishimiye Eddy Kenzo, kubw’umwanya  wahawe kandi wari ukwiriye, ntewe ishema nawe nkuko bihora, urakoze nyakubahwa Kaguta Museveni.”

Eddy Kenzo ahawe izi nshingano mu gihe yari asanzwe ari Perezida w'ishyirahamwe ry'abahanzi muri Uganda.

Perezida Museveni na Eddy Kenzo bigeze guhura baraganira mu 2006 ndetse bigeze no guhurira mu birori byateguwe na Phiona Nyamutoro byari bigamije gushimira abamufashije.



Izindi nkuru wasoma

Minisitiri Thérèse Kayikwamba yasuye Perezida Ndayishimiye

Perezida Ndayishimiye yababajwe bikomeye n’ibyo Gen (Rtd) Kabarebe yamuvuzeho

Perezida Kagame yeretse Tshisekedi ingingo nshya yarangiza intambara ya Congo

Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye irahira rya Perezida mushya wa Namibia

Perezida Kagame mu biganiro n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutegetsi bwa Amerika



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-22 09:51:29 CAT
Yasuwe: 204


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/UgandaUmuhanzi-Eddy-Kenzo-yagizwe-umujyanama-wa-Perezida-Museveni.php