Uganda yaciye ukubiri n'u Budage mu bya gisirikare
Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyatangaje ko cyahagaritse ubufatanye bwose mu bya gisirikare n'igihugu cy'u Budage, bivuye ku makuru y’iperereza yizewe avuga ko Ambasaderi w’u Budage muri Uganda, Mathias Schauer, akora ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu.
Mu itangazo ryashyizwe hanze ku Cyumweru, tariki ya 25 Gicurasi, na Col Chris Magezi, umuvugizi w'agateganyo w'igisirikare cya Uganda, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku makuru y’iperereza yizewe agaragaza ko Ambasaderi Matthias Schauer ari mu bikorwa byo gushyigikira amatsinda arwanya ubutegetsi bwa Uganda.
Col Magezi yagize ati "Guhagarika ibikorwa bya gisirikare hagati ya Uganda n'u Budage bizakomeza kugeza igihe ikibazo kijyanye n’uruhare rwa Ambasaderi mu bikorwa byo gushyigikira abarwanya ubutegetsi bwa Uganda, gikemutse burundu."
Ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’u Budage na Uganda bushingiye ahanini ku myitozo ya gisirikare, kongerera ubushobozi ingabo za UPDF, ndetse n'ubufatanye mu buvuzi bwa gisirikare ku ngabo za Uganda ziri mu butumwa bwa Afurika Yunze Ubumwe muri Somaliya.
Colonel Magezi yavuze ko iyo mitwe imwe ikorana na Ambasaderi Schauer, ifite ibikorwa mu turere nka Wakiso, Mukono, Kayunga, Luweero, Nakaseke, Kiboga, Nakasongola, Mpigi, n’akarere kanini ka Masaka.
Bamwe muri abo bakekwaho ibyaha bagejejwe imbere y’urukiko kandi bategereje kuburanishwa.
Mu itangazo rya Col Magezi kandi akomeza avuga ko Ambasaderi w’u Budage muri Uganda, ibikorwa yakoze binyuranye n’amasezerano ya Viena yo mu 1961 agenga abahagarariye ibihugu byabo mu mahanga.
Mu myaka 20 ishize, inzego z’umutekano za Uganda zimvikanye kenshi zivuga ko imitwe imwe irwanya ubutegetsi ifashwa n’amahanga, ikunze kwaduka mbere y’amatora y'umukuru w'igihugu.
Col Magezi mu itangazo rye yongeyeho ko ingabo z’igihugu ziteguye gufata ingamba zikomeye ku bantu bose, baba ab’imbere mu gihugu cyangwa abo hanze, bakekwaho guteza umutekano muke.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show