English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

U Rwanda rwungutse uruganda rukora ibikoresho bigezweho by’ubwubatsi mu Bugesera

U Rwanda rwungutse uruganda rufite ikoranabuhanga rihanitse rukora ibikoresho bigezweho by’ubwubatsi, High Quality Aqua Plastic Limited, ruherereye mu Cyanya cyahariwe Inganda mu Karere ka Bugesera.

Uruganda rwuzuye rwashoweho asaga miliyari 13 Frw, kandi rukaba rufite intego yo kugira uruhare runini mu kugabanya ibiciro by’ibikoresho by’ubwubatsi ku isoko ry’igihugu.

By’umwihariko, uru ruganda ruzafasha kugabanya icyuho kiri hagati y’ibikoresho by’ubwubatsi byinjizwa mu Rwanda n’ibyoherezwa hanze, bityo rukazamura umusaruro w’ibikorerwa imbere mu gihugu.

Kuri ubu, High Quality Aqua Plastic Limited ikora ubwoko butatu bw’amatiyo y’amazi ya pulasitiki (plastic water pipes) ndetse na wall panels zikoreshwa mu gutwikira inkuta, bikaba bifite ireme ryiza kandi bigatanga ibisubizo bijyanye n’igihe mu bwubatsi.

Iri koranabuhanga rishya rirateganyijwe kuzamura urwego rw’inganda z’ubwubatsi mu Rwanda, bikanatuma habaho kwihaza mu bikoresho no kongera ubushobozi bw’igihugu mu rwego rw’iterambere ry’imishinga y’imiturire n’ibindi bikorwa remezo.

 



Izindi nkuru wasoma

Ingabo z’u Rwanda muri MINUSCA zohereje impano y’ubumenyi ku banyeshuri ba Lycée Buganda

Rwanda Forensic Institute igiye gufungura ishami i Rubavu

Ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko y’u Rwanda bikomeje gutumbagira

Perezida wa Mozambique ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 532 bari bamaze imyaka myinshi muri Congo



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-07-23 16:24:22 CAT
Yasuwe: 230


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/U-Rwanda-rwungutse-uruganda-rukora-ibikoresho-bigezweho-byubwubatsi-mu-Bugesera.php