English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Hasohowe impapuro zo guta muri yombi  Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, rwasohoye impapuro zo guta muri yombi abarimo Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu kubera ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu bakekwaho.

Benjamin Netanyahu yashyiriweho impapuro na ICC, kimwe n’uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo muri Israel, Yoav Gallant; kubera ibyaha by’intambara bakekwaho bishingiye ku ntambara Igihugu cyabo cyashoje mu bice binyuranye muri Palestina birimo Intara ya Gaza.

Umucamanza w’uru Rukuko rufite icyicaro i La Haye mu Buholandi, ati ‘’Ntangaje impapuro zita muri yombi abantu babiri, Benjamin Netanyahu na Yoav Gallant, ku bw’ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu bakekwaho gukora kuva tariki 8 Ukwakira 2023 kugeza tariki 20 Gicurasi 2024, ubwo Ubushinjacyaha bwatangaga ikirego cyo kubafata.”



Izindi nkuru wasoma

Ruhango: Uwaruri gusengera umurwayi yapfiriye mu maboko ye ahita atabwa muri yombi.

Hasohowe impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu.

Mali: Perezida yanyujije umweyo muri guverinoma usiga Minisitiri w’Intebe yereswe imiryango.

Kizza Besigye yashimutiwe muri Kenya, ajya gufungirwa muri kasho ya gisirikare muri Uganda.

Nyanza: Abagabo 3 bakekwaho gutemagura umugore w’umucuruzi batawe muri yombi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-21 15:56:43 CAT
Yasuwe: 8


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Hasohowe-impapuro-zo-guta-muri-yombi--Minisitiri-wIntebe-wa-Israel-Benjamin-Netanyahu.php