English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC: Perezida Tshisekedi ari mu ihurizo rikomeye nyuma yo gushaka kuvugurura Itegeko Nshinga.

Nyuma y’amezi make atangaje umugambi wo kuvugurura Itegeko Nshinga, Perezida Antoine Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ahanganye n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Perezida Tshisekedi akimara gutangaza iki gitekerezo cyamaganiwe kure n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, bakaba bafata gahunda yo guhindura itegeko nshinga nk’amayeri ashaka gukoresha kugira ngo azategeke RDC ubuzima bwe bwose.

Tshisekedi mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yari i Lubumbashi yabwiye abaturage baho ko agishyize imbere iriya gahunda.

Uyu mugabo mu ngingo zikubiye mu tegeko nshinga anenga harimo iya 217 avuga ko ihatira abanye-Congo kuba bahara ubusugire bw’igihugu cyabo mu gihe bwaba buvogerewe n’ibihugu baturanye, ibyo yahereyeho ashimangira ko nta muntu n’umwe uzigera yitambika gahunda ye yo guhindura itegekonshinga.

Ati “Ibyo navugiye i Kisangani ntaho bihuriye na gato na manda ya gatatu bivugwa ko shaka kwiyamamariza. Opozisiyo ni nde wayibwiye ko ashaka manda ya gatatu?”

Mu gihe Tshisekedi akomeje gushimangira ko agomba guhindura itegeko nshinga rya RDC, abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bakomeje kumuburira ko naramuka abikoze bitazamugwa amahoro.

Nka Moïse Katumbi bahatanye mu matora yo mu Ukuboza yagaragaje ko itegeko nshinga atari cyo kibazo cyugarije Congo, ko ahubwo imiyoborere mibi ari cyo kibazo nyamukuru igihugu gifite.

Delly Sesanga na we utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi na we yamuburiye ko umushinga wo guhindura itegeko nshinga afite utazigera umuhira.

Ati “Murashaka kuvugurura cyangwa guhindura itegeko nshinga mu nyungu zanyu bwite, ariko ibyo ntibizabaho. Guterwa ubwoba cyangwa ibinyoma ntibizatuma abanye-Congo bacika intege.”

Martin Fayulu we yabwiye Tshisekedi ko ingingo avuga ko igamije kugurisha ubusugire bwa RDC ayisobanura uko itari, ibyo agaragaza nk’ubujiji bwo mu rwego rwo hejuru uyu Perezida wa RDC afite.

Yavuze ko ingingo nk’iriya iri mu mategeko nshinga y’ibihugu byinshi bya Afurika, ikaba igamije guteza imbere ubumwe bw’ibihugu bigize uyu mugabane.

 



Izindi nkuru wasoma

Perezida wa Sena Dr. Kalinda François Xavier, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Turukiya.

Perezida Macron, yasabye ibiganiro byo mu rwego rwo hejuru hejuru hagati y’u Rwanda na RDC.

Emelyne yongeye kurikoroza nyuma y’amashusho amugaragaza ashyira icupa mu gitsina cye.

Nyabugogo: Abacuruzi babuze aho bakorera nyuma yo gusenyerwa, impungenge n'icyizere cy’ubuzima.

Impamvu zishobora gutuma abasore n'inkumi batinda gushaka ngo bubake umuryango.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-18 11:00:56 CAT
Yasuwe: 56


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRC-Perezida-Tshisekedi-ari-mu-ihurizo-rikomeye-nyuma-yo-gushaka-kuvugurura-Itegeko-Nshinga.php