English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ubuyobozi bw’intara y’Uburengerazuba bwemereye abikorera gukomeza kubashyigikira.

Ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba bwatangaje ko butazahwema gushyigikira iterambere ry’ abikorera bo muri iyi ntara kuko aribo ruti rw’umugongo rw’iterambere ry’iyi ntara.

Byatangajwe n’umuyobozi w’intara y’Uburengerazuba Jean Bosco Ntibitura ari kumwe n'ubuyobozi bw'Uturere tugize Intara, ubwo yasozaga ku mugaragaro imurikagurisha ryateguwe n’ urugaga rw’ abikorera  mu Ntara y’Uburengerazuba PSF WESTERN PROVINCE BEACH EXPO 2024.

Abikorera bo mu ntara y’uburengerazuba bari bamaze iminsi 12 bari mu imurikagurisha, ryaberaga mu mujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ahazwi nka Palic beach.

Bamwe mu baryitabiriye, baba abamurika ndetse n’abaje kwihahira, bose baravuga ko ari imurikagurisha ryateguwe neza kandi bikaba byarabashimishije cyane, kuko akarusho ryateguwe mu mpera z’umwaka aho byabafashije kwishimira gusoza umwaka wa 2024 batangira uwa 2025, dore ko ryanateguriwe n’ahantu heza hafasha abantu kuruhuka neza.

Umuyobozi uhagarariye urugaga rw’abikorera mu ntara y’uburengerazuba Nkurunziza Ernest ati ''Ibintu byagenze neza n’ubwo batangiye baza ari bake, ariko mu minsi mikuru abantu bakaba bariyongereye ku kigero cyohejuru kandi gishimishije kandi twarishimye twaranyuzwe kuko byari ubudasa.’’

Akomeza agira ati ‘’Ndashimira inzego z’umutekano zadufashije gucunga neza ku buryo nta muntu wabuze ibintu bye cyangwa ngo hagire impanuka ibera ahantu nk’aha ku mazi kandi hari abantu benshi.''

Nkurunziza Ernest  yanavuze ko uretse kuba barungutse ubumenyi banungutse n’amafaranga, kuburyo nta gihombo cyabaye haba ku bateguye iri murikagurisha ndetse n’abikorera baje kumurika.

Umuyobozi w’intara y’Uburengerazuba Jean Bosco Ntibitura asoza iri murikagurisha ku mugaragaro yavuze ko batazahwema gushyigikira abikorera mu bikorwa byose bigamije iterambere ryabo n’iry’Igihugu muri rusange.

Ati ''Ubuyobozi bw’intara y’uburengerazuba buzakomeza  kuzirikana no gushyigikira iterambere ry’abikorera hamwe n’ubw’abafatanyabikorwa kuko aribo ruti rw’umugongo rw’iterambere ry’igihugu muri rusange.’’

Guverineri kandi yashimiye abikorera bitabiriye iri murikagurisha, abashishikariza gukomeza kongera umusaruro wibikorwa byabo ku bwinshi no mu bwiza kugira ngo bahaze isoko ry'imbere mu gihugu basagurire n'amasoko mpuzamahanga.

Biteganijwe ko imurikagurisha ry’umwaka utaha rizatangira tariki ya 17 Ukuboza rikarangira 29 umwaka utaha wa 2025.

Iri murikagurisha ryitabiriwe n’abamurika bagera ku 152 harimo n’abaturutse mu mahanga bagera kuri 16, bavuye mu  b’Ibihugu nka Ghana, Tanzania n’ahandi.

Mu kurisoza ku mugaragaro hatanzwe n’ibihembo bitandukanye ku bantu bahize abandi mugutanga serivisi nziza no gucuruza byinshi muri iri murikagurisha.

Yanditswe na Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwemeje Lomami Marcel nk’umutoza Mukuru.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashimiye Dream Unity fan Club bunayihindurira izina.

Menya inandaro y’umugabo wishe umugore we agahita yishyikiriza ubuyobozi.

Ubuyobozi bw’intara y’Uburengerazuba bwemereye abikorera gukomeza kubashyigikira.

BDF yasabye abikorera kwiteza imbere babyaza umusaruro ikiyaga cya Kivu n'ibyanya bikomye.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-29 14:05:46 CAT
Yasuwe: 23


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ubuyobozi-bwintara-yUburengerazuba-bwemereye-abikorera-gukomeza-kubashyigikira.php