English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashimiye Dream Unity fan Club bunayihindurira izina.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashimiye cyane Dream Unity kuba iya mbere mu gutanga umusanzu uri hejuru muri Fan Base ya Rayon Sports bituma Perezida w’iyi kipe, Twagirayezu Thadee ayiha izina ry’Inkomarume, risobanura abantu ubundi batambuka aho abandi batahise batinyuka kunyura.

Hari mu biganiro iyi fan Club yagiranye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kuri uyu wa Kane tariki 2 Mutarama 2025 i Nyamirambo. Byitabiriwe na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Thadee, Visi Perezida wa Rayon Sports, Muhirwa Prosper n’abayobozi ku rwego rwa Fan Base ya Rayon Sports ndetse n’urwego rw’abafana.

Dr Karera Claudine yabwiye abari aho amavu n’amavuko y’iyi fan Club. Yababwiye ko Dream Unity yashinzwe tariki 12 Nyakanga 2020, itangirana n’abanyamuryango 56 biganjemo abahoze muri March Generation Fan Club. Dr Karera Claudine yaboneyeho gushimira Runigababisha Mike wahoze ari umuyobozi wabo ubwo bari muri March Generation.

Dream Unity batangiye batanga umusanzu w’ibihumbi magana atatu ( 300.000 FRW). Ni amafaranga batanze mu kwezi kwa Nyakanga na Kanama uwo mwaka. Muri Nzeri n’Ukwakira bwo bahise bazamura bajya ku mafaranga ibihumbi magana ane (400.000 FRW). Mu gushyingo n’Ukuboza uwo mwaka barazamutse bageza ku musanzu w’ibihumbi magana atandatu (600.000 FRW).

Guhera muri Mutarama 2021, Dream Unity fan club yatangiye gutanga Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda muri Fan Base ya Rayon Sports. Ni amafaranga bakomeje gutanga batararanyije kugeza n’ubu.

Uretse gutanga umusanzu, banitabira gutanga amafaranga muri gahunda yo kugura umukinnyi mu ’Bururu bwacu’, agaciro kacu, gahunda ishyirwaho ngo abafana bigurire umukinnyi. Umwaka ushize batanze agera kuri Miliyoni eshatu n’igice z’amafaranga y’u Rwanda (3.500.000 FRW).

Yaba Nshimiyimana Emmanuel bahimba Matic , umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Fan Base, yaba Muhirwa Prosper, Visi Perezida wa Rayon Sports na Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee, bashimiye cyane iyi fan club kubw’urukundo bakunda Rayon Sports ndetse bakanayirugaragariza batanga umusanzu wa Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi. We yahise abaha izina ry’ ’inkomarume .

Twagirayezu Thadee yagize ati "Reka mbanze nshimire cyane umuyobozi wanyu, Dr Karera. Icya kabiri, nakunze cyane Dream Unity. Hari ibintu byinshi nabakundiye, nakunze ko mukunda Rayon. Mwebwe mukunda Rayon."

" Murayikunda Pe! Kandi amarangamutima yanyu yo gukunda Rayon nanjye turayahuje cyane. Mbahaye izina ry’inkomarume kuko nimwebwe ba mbere mutanga umusanzu munini muri Rayon Sports... Inkomarume mu kinyarwanda, urabona mugiye kujya nk’ahantu hari ikibazo, abantu bagatinya kujyayo cyangwa ugasanga abantu barasigana, Inkomarume bo bakavuga bati oya, twe ntidusigana."



Izindi nkuru wasoma

Rubavu: Abaturage baratakambira ubuyobozi kubera ibiro by’Akagari bituma bahora bajarajara

Rayon Sports iri kwitegura gute AS Kigali idafite Nsabimana Amiable na Fall Ngagne

Imvura yahagaritse umukino wa Mukura VS na Gorilla FC, Rayon Sports igumana umwanya wa mbere

Habayeho gukozanyaho hagati y’umukinnyi wa APR FC na Rayon Sports

Abasifuzi bazasifura umukino wa APR FC na Rayon Sports bamenyekanye



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-04 09:18:17 CAT
Yasuwe: 102


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ubuyobozi-bwa-Rayon-Sports-bwashimiye-Dream-Unity-fan-Club-bunayihindurira-izina.php