English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Menya inandaro y’umugabo wishe umugore we agahita yishyikiriza ubuyobozi.

Mu karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Rund , mu Kagari ka Kagira, mu Mudugudu wa Kamuhoza , havuravugwa inkuru y’umugabo wishe umugore we ahita yishyikiriza ubuyobozi.

Ni umugabo witwa Muhawenimana Martin, w’ imyaka 42 y’amavuko,ukekwaho kwica umugore we witwa Mukantarindwa Odette w’ imyaka 36 y’amavuko, aba bombi babanaga batarasezeranye imbere y’ amategeko.

Aba bombi bashyamiranye ubwo bari bavuye gusangira inzoga ku witwa Emmanuel saa Saba z’ ijoro, nyuma baje gutaha bageze mu rugo umugore yanga kwinjira mu nzu umugabo ahita amuhirikira mu nzu aribwo bahise batangira gushyamirana byakurikiwe no kurwana.

Abaturage batangaje ko ibyo bikiba uyu mugabo ukekwaho kwambura ubuzima umugore we yahise yijyana ubwe kwa Mudugudu amutekerereza amahano amaze gukora yo kwica uwo bashakanye ,nawe nta gutinda ahita abibwira ubuyobozi.

Ndayisaba Jean Pierre Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, yabwiye Itangazamakur ko bamenye amakuru ko uyu mugabo yishe umugore we, ariko ko bataramenya icyo yamwicishije.

Akomeza avuga ko aya makuru bayamenye mu rukerera ariko batazi neza ngo byabaye ku yihe saha.

Ati ‘’Uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we yishyikirije Umukuru w’Umudugudu wa Muhoza nyuma yuko yari amaze kwica Umugore we.’’

Mukantarindwa Odette yajyanywe kwa muganga gupimwa naho Muhawenimana Martin ashyikirizwa RIB.



Izindi nkuru wasoma

Undi munyamakuru arasezeye! Ibyo wamenya kuri Lorenzo wari inyenyeri kuri Radio Rwanda.

Rubavu: Menya ibyaranze igitaramo cy’amateka cyo kumurika Album ya Thomson na Fica Magic.

Menya unasobanukirwa byimbitse n’indwara ya Malariya ikomeje kwiyongera mu Rwanda.

Menya amateka y'umutoza wa Rayon Sports Robertinho wagarutse mu Rwanda.

Yakoze impanuka arapfa: Menya inkuru y’incamugongo yaburijemo ibyishimo by’ibirori by’ubukwe.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-31 10:27:57 CAT
Yasuwe: 21


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Menya-inandaro-yumugabo-wishe-umugore-we-agahita-yishyikiriza-ubuyobozi.php