English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ubushakashatsi: 51% by'abana bari munsi y'imyaka 12 bakoze imibonano mpuzabitsina.

Mu mwaka wa 2023, ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko 51% by'abana bari munsi cyangwa bafite imyaka 12 mu Rwanda bakoze imibonano mpuzabitsina. Ibi byatangajwe na Dr. Aline Uwimana, Umuyobozi ushinzwe Ubuzima bw'Umubyeyi n'Umwana mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko aherekeje Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, mu isuzuma ry'umushinga w’itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi.

Dr. Uwimana yagaragaje ko iyi mibare iteye inkeke, kuko abana bato bakora imibonano mpuzabitsina bahura n’ingaruka zikomeye zirimo guterwa inda zitateganyijwe ndetse no kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Yongeyeho ko ari ngombwa ko abana bafite imyaka 15 bahabwa serivisi zo kuboneza urubyaro, kuko 70% by'abari hagati y'imyaka 15 na 19 batabasha kubona izo serivisi, mu gihe 7% by'abarengeje iyo myaka ariko badahabwa amakuru ku gihe cyangwa ntibamenye aho bazishakira.

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, RBC yagaragaje ko mu myaka itatu ishize, 2% by'abagore bose baza gusuzumisha inda baba ari abana bari munsi y’imyaka 15. Ibi byerekana ko hakenewe ingamba zihamye zo kurinda abana bato gukora imibonano mpuzabitsina imburagihe, harimo no kubaha amakuru n’uburenganzira bwo kubona serivisi z’ubuzima bw’imyororokere hakiri kare.

Abashakashatsi kandi basanga hari ingingo ziri mu mategeko zikwiye kuvugururwa, zirimo gukuraho inzitizi zibuzanya abana bari munsi y’imyaka 18 kubona serivisi z’ubuzima bw’imyororokere batabanje guherekezwa n’ababyeyi babo cyangwa ababarera. Ibi byafasha kugabanya inda ziterwa abangavu ndetse no kwirinda izindi ngaruka zituruka ku mibonano mpuzabitsina ikorerwa abana bato.

Mu rwego rwo gukomeza kurwanya iki kibazo, inzego z’ubuzima n’abafatanyabikorwa bakangurira ababyeyi, abarimu, n’abayobozi b’inzego z’ibanze gufasha mu gutanga uburere bukwiye ku bana, kubigisha ibyerekeye ubuzima bw’imyororokere hakiri kare, no kubaha uburenganzira bwo kubona amakuru na serivisi zibafasha kwirinda ingaruka zituruka ku mibonano mpuzabitsina imburagihe.



Izindi nkuru wasoma

Igikwiye gukorwa nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye

RIB yafunze abari gushakira inyungu ku bandi hakoreshejwe uburiganya

Impamvu zihishe inyuma y'icyaha cyo gukorana Imibonano Mpuzabitsina n'Ifarashi mu Bwongereza

APR FC irakina na Gasogi United mu mukino ubanziriza iy’umunsi wa 21, Icyo imibare yerekana

Igitaramo kimbaturamugabo cyari kuzaba ku munsi wo gutangira icyunamo mu Rwanda cyahagaritswe



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-18 09:34:50 CAT
Yasuwe: 107


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ubushakashatsi-51-byabana-bari-munsi-yimyaka-12-bakoze-imibonano-mpuzabitsina.php