English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

RIB yafunze abari gushakira inyungu ku bandi hakoreshejwe uburiganya

RIB yafunze Mungaruriye Eric n’abafatanyacyaha be babiri ari bo Beneyo Jean Norbert na Iradukunda Aliane bakurikiranyweho gushakira inyungu ku bandi hakoreshejwe uburiganya hamwe n’iyezandonke.

Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko Mungaruriye yafunguje ibigo by’ubucuruzi (company) byizeza abantu kubashakira akazi muri serivisi zitandukanye ariko babanje kwishyura amafaranga bikarangira nta kazi babonye.

Iperereza kandi rigaragaza ko bafashwe bamaze kwakira agera kuri Miliyoni mirongo irindwi (70,000,000 Frw) bakuye muri ubwo buriganya. Aba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugira ngo yohererezwe Ubushinjacyaha.

RIB iributsa abaturarwanda bose cyane cyane abashaka akazi kujya bashishoza, kugira amakenga ku babizeza akazi, no gushakisha amakuru y’ukuri ku kazi bashaka mbere yo gutanga amafaranga yabo.



Izindi nkuru wasoma

Ese ni ryari ushobora kureka gukorera abandi?

Mugore! Kunyara nyuma yo gutera akabariro ni ingenzi, Menya impamvu

RIB yafunze abari gushakira inyungu ku bandi hakoreshejwe uburiganya

Abakuru b’Ibihugu bya EAC na SADC mu nama igamije gushakira umuti ibibazo bya Congo

Qatar yahuje Perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi igamije gushakira umuti ibibazo bya DRC



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-25 14:50:37 CAT
Yasuwe: 15


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RIB-yafunze-abari-gushakira-inyungu-ku-bandi-hakoreshejwe-uburiganya.php