English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

U Rwanda rwasabye Umuryango w’Abibumbye  kugira icyo uvuga ku bacancuro barenga 280.

Mu gihe intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje gutera inkeke, u Rwanda rwasabye Umuryango Mpuzamahanga kugira icyo uvuga ku mpamvu abasirikare b’abanyamahanga barenga 280, barimo abacancuro b’Abanyaburayi, bari mu mirwano bafasha ingabo za Congo (FARDC).

Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (UN), Ambasaderi Ernest Rwamucyo, yagaragaje ko u Rwanda rwatunguwe no kubona Umuryango Mpuzamahanga  waracecetse ku kibazo cy’abarwanyi b’abanyamahanga barakoreshwaga na FARDC, nyamara ibyo binyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga abuza ikoreshwa ry’abacancuro mu mirwano.

Mu nama y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, yabaye ku wa 19 Gashyantare 2025, Ambasaderi Rwamucyo yavuze ko ku wa 29 Mutarama 2025, abasirikare ba FARDC barenga 100 hamwe n’abacancuro b’abanyamahanga 280 bambutse umupaka wa Congo binjira mu Rwanda.

Ibi byongeye kugaragaza ko ubutegetsi bwa Congo bukoresha abarwanyi b’abanyamahanga mu ntambara burwana, ariko bikaba bitavugwaho rumwe mu ruhando mpuzamahanga.

Ati: “Ikoreshwa ry’abacancuro ritemewe n’amategeko mpuzamahanga. Ariko ikibabaje ni uko Umuryango Mpuzamahanga udafata ingamba kuri iyi mikorere ya RDC, ahubwo ukaruca ukarumira.”

Yongeyeho ko kuba RDC ishyira imbere ibi bikorwa, ari ikimenyetso cy’uko itari mu nzira yo gushaka amahoro, ahubwo ishaka gukomeza intambara n’akajagari mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Amb. Rwamucyo yagarutse ku kibazo cy’umutwe wa FDLR, ugizwe n’abahoze ari abasirikare bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukomeje gukorana na FARDC.

Yagize ati: “FDLR si umutwe usanzwe. Ni inyeshyamba zifite amateka yo gukora Jenoside, kandi ziri muri RDC zihabwa ubufasha na Leta y’iki Gihugu. Kuba FARDC ikorana na FDLR, byerekana ko RDC iri kwishyira mu kaga.”

Uretse FDLR, Ambasaderi Rwamucyo yavuze ko u Burundi n’abandi bafatanyabikorwa ba RDC bakomeje kurunda ingabo ku mipaka y’u Rwanda, ibintu bishobora guhungabanya umutekano w’akarere.

Yagarutse ku bwicanyi bwakorewe abaturage 16 bishwe, abandi 177 bagakomereka i Rubavu, ubwo ingabo za FARDC, iz’u Burundi n’abarwanyi ba FDLR bahitaga berekeza intwaro zabo ku Rwanda.

Ambasaderi Rwamucyo kandi yasobanuye ko ibirego ko u Rwanda rubangamira Congo rubiba amabuye y’agaciro ari ibinyoma.

 

Ati: “Abantu bibasira u Rwanda bavuga 



Izindi nkuru wasoma

Ng’ubwo ubuhamya bw’abaturage bambuka umupaka wa Kamanyola uhuza u Rwanda na RDC.

Twibukiranye ibihe by’ingenzi byariranze Tour du Rwanda kuva ryatangira n’abaryegukanye.

Amb. Nduhungirehe yasezeye mugenzi we wa Ukraine, ku ruhare rwiza mu mubano n’u Rwanda.

U Rwanda rusaba RDC gushyigikira inzira z’amahoro muri Congo. Ibyo Amb. Ernest yeretse Loni.

U Rwanda rwamaganye imigambi ya RDC yo kubangamira ubufatanye bwarwo n’amahanga.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-20 11:06:21 CAT
Yasuwe: 74


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/U-Rwanda-rwasabye-Umuryango-wAbibumbye--kugira-icyo-uvuga-ku-bacancuro-barenga-280.php