U Rwanda rwamaganye imigambi ya RDC yo kubangamira ubufatanye bwarwo n’amahanga.
U Rwanda rwanze ibyifuzo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) byo kubangamira ubufatanye bwayo mpuzamahanga binyuze mu birego by’ibinyoma n’igitutu cya politiki, ibintu bishobora gushyira mu kaga amahoro n'ituze by’akarere ndetse n’ubufatanye mu bukungu.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Gashyantare, u Rwanda rwagaragaje ko ibi bikorwa bya DRC bigamije guhimba ibinyoma no guteza akaga akarere mu buryo butandukanye.
Itangazo rya RDB rigira riti "Ubufatanye u Rwanda rufitanye n’amakipe nka Arsenal FC, FC Bayern Munich, Paris Saint-Germain, ndetse n'irushanwa rya Basketball Africa League (BAL), bwambukiranya imipaka, buteraa abantu ishema muri Afurika hose kandi bugatanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’umugabane.’’
Rwanda rimaze igihe rigerageza kwiyubaka nk’icyicaro cy’ibikorwa mpuzamahanga by’imikino n’ubukerarugendo, kandi bimaze kugaragara ko iri rushanwa ryatsinze, bitewe n’amarushanwa mpuzamahanga atandukanye yagiye yakira binyuze muri ubu bufatanye n’imiryango mpuzamahanga y’imikino.
RDB yagaragaje ko ubu bufatanye bwafashije guteza imbere siporo mu Rwanda, cyane cyane umupira w’amaguru na basketball, ndetse bunagize uruhare mu kuzamura impano z’abakinnyi bo mu karere n’abo mu gihugu, bikanamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda.
RDB "Gushaka gukoresha politiki muri ubu bufatanye ni ukwibeshya kuko nta kindi byageraho uretse kwirengagiza inyungu z’ubukungu n’imibereho buzana."
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC, Thérèse Kayikwamba, aherutse gusaba amakipe ya Arsenal, Bayern Munich na Paris Saint-Germain guhagarika amasezerano bafitanye na "Visit Rwanda."
DRC ishinja u Rwanda kohereza ingabo ku butaka bwayo no kugira uruhare mu bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwayo. Ariko u Rwanda rwamaganye ibi birego.
Intambara yo mu burasirazuba bwa DRC imaze igihe kinini, kandi muri iki gihe abarwanyi ba M23 bamaze gufata umujyi wa Goma na Bukavu.
U Rwanda rwatangaje ko amakimbirane ari ku mupaka warwo n’Uburasirazuba bwa DRC ashingiye ku bibazo bikomeye bya politiki biri muri icyo gihugu, cyane cyane imiyoborere mibi, ivangura rishingiye ku moko, ndetse n’uruhare rw’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako gace nta nkomyi.
"Umutwe wa M23 washinzwe hashingiwe ku mahame y’abaturage ba DRC bifuza umutekano n’inkunga y’ubuyobozi kugira ngo barindwe ihohoterwa bakomeje gukorerwa mu gihe kirekire."
Guverinoma y’u Rwanda yongeye gushimangira ko umutwe wa FDLR wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ugifite ubufasha bwa leta ya DRC kandi ugikomeje guteza umutekano muke mu Rwanda.
Nubwo bimeze bityo, u Rwanda rwemeje ko "rwiyemeje gukomeza gushaka umuti wa politiki ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa DRC." ko turi kwiba amabuye y’agaciro ya RDC, ariko ukuri kurazwi: ibihugu bikomeye bifite inyungu muri iyi ntambara, kandi bikomeje kuyongeramo umuriro aho kuyihosha.”
Rwamucyo yatangaje ko u Rwanda rudafite amahitamo, uretse gukomeza gukaza ingamba z’umutekano kugira ngo ruburizemo ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ifite umugambi wo guhungabanya umutekano warwo.
Ati: “Tuzakomeza kwirwanaho, kuko nta Gihugu na kimwe cyigeze cyamagana ubugizi bwa nabi bwakorewe abaturage bacu.”
Uyu mwuka mubi hagati ya RDC n’u Rwanda ukomeje gufata intera, mu gihe hataragaragara ubushake bwa politiki mu gushaka ibisubizo birambye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show