USA: Umugabo wahibye urupfu rwe agahungira mu Burayi yatawe muri yombi.
Ryan Borgwardt wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yatawe muri yombi azira guhimba urupfu rwe, abeshye umuryango we ko yarohamye mu kiyaga.
Ryan Borgwardt w’imyaka 45 ufite umugore n’abana batatu, yafunzwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Ukuboza 2024, akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi yo mugace ka Wisconsin ari naho akomoka.
Uyu mugabo yakoze amayeri yo guhimba urupfu rwe tariki 24 Nyakanga 2024, aho yagaragaje ko yarohamye mu kiyaga cyitwa ‘Green Lake’ giherereye mu burasirazuba bwa Wisconsin.
Ameyeri yakoresheje ni uko yavuye iwe mu rugo saa Yine z’amanywa abwiye umugore we ko agiye kuroba muri iki kiyaga. Kuva icyo gihe yava mu rugo rwe ntiyongeye kugaruka kugeza umugoroba ugeze umugore we agatabaza polisi avuga ko yabuze umugabo we kandi ko na telefone ye yavuyeho.
Ubwo abashinzwe umutekano bajyaga kumushaka ku kiyaga yari yagiye kuroberaho, basanze ubwato yakoresheje harimo telefone ye n’imfunguzo z’imodoka hamwe n’ikofi irimo ibyangobwa bye.
Nyuma y’iminsi ibiri bamushakisha muri iki kiyaga bakamubura nibwo bemeje ko yarohamye. Tariki 8 Ugushyingo 2024 nibwo Ryan Borgwardt yongeye kugaragara mu ruhame yibereye mu Burayi ari kurya ubuzima n’umugore w’Umurusiyakazi.
Polisi ya Wisconsin yahise isaba ko atabwa muri yombi akagarurwa muri Amerika kubazwa ibyo yakoze nk’uko People Magazine dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Uyu mugabo watumye abana be batatu n’umugore we bamara amezi atatu n’igice bamuririra bazi ko yapfuye, ubu ari mu maboko ya polisi.
Biteganijwe ko kuwa Kane w’iki cyumweru azitaba Urukiko, akabazwa ku cyatumye ahimba urupfu rwe. Polisi ya Wisconsin yatangarije CNN ko bikekwa ko Ryan yahimbye urupfu rwe kubera ko yaramaze guhabwa amafaranga y’ubwishingizi angana na 375.000$.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show