Sudani y’Epfo: Salva Kiir Mayardit yirukanye abayobozi bakuru muri guverinoma.
Ku wa Mbere, Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, yirukanye abayobozi bakuru b’igisirikare n’igipolisi mu mpinduka zikomeye mu rwego rw’umutekano, nyuma y’igihe kitagera ku kwezi habaye imirwano ikaze mu murwa mukuru Juba.
Mu itangazo ryasomwe kuri televiziyo y’igihugu, South Sudan Broadcasting Corporation (SSBC), Perezida Kiir yakuye General Santino Deng Wol ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ingabo za Sudani y’Epfo (Chief of Defense Forces, CDF) mu gisirikare cya SSPDF (South Sudan People’s Defense Forces).
General Deng Wol yashyizwe ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ingabo, asimbura Atak Santino Majak na we wirukanywe mu rindi tangazo. Perezida Kiir yahise ashyiraho General Paul Nang Majok nk’Umuyobozi Mushya w’Ingabo.
Mu kindi cyemezo, Perezida yirukanye General Atem Marol Biar wari Umuyobozi Mukuru w’Igipolisi (Inspector-General of Police) amusimbuza General Abraham Peter Manyuat.
Perezida Kiir yanakuye James Alic Garang ku mwanya w’Umuyobozi wa Banki Nkuru ya Sudani y’Epfo, amusimbuza uwahoze kuri uwo mwanya, John Ohisa Damian. Yanirukanye Garang Majak wari Umunyamabanga Mukuru wa mbere muri Minisiteri y’Imari, ashyiraho Arop Nuoi Arop ngo amusimbure.
Nta mpamvu Perezida Kiir yatanze kuri izi mpinduka, ariko zije nyuma y’ibikorwa by’ubushyamirane byabereye mu gace ka Juba kazwi nka Thongpiny cyangwa Juba Nabari.
Aka gace kumvikanyemo ’amasasu mu kwezi gushize, ubwo inzego z’umutekano zageragezaga guta muri yombi General Akol Koor Kuc, wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Umutekano w’Igihugu (Internal Security Bureau, ISB) mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (National Security Service, NSS).
Nyuma y’icyo gikorwa, Perezida Kiir yashyizeho komisiyo yo gukora iperereza kuri iyo mirwano.
Iyo mirwano bivugwa ko yatangijwe n’abasirikare ba SSPDF bakurikije amabwiriza ya Perezida Kiir ubwe, yateye ubwoba bw’uko hashobora kongera kubaho imvururu nk’izo mu kuboza 2013 no muri Nyakanga 2016, zateje akaga mu murwa mukuru, hanakekwaga ko habaho ihirikwa ry’ubutegetsi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show