English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC: Ibyo Intumwa zishinzwe gukumira iyicarubozo zabonye muri Congo ni agahomamunwa.

Intumwa za Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe gukumira iyicarubozo, zakoreye uruzinduko muri DRC, zatangaje ko hakenewe ingamba zihutirwa zo gukumira iki kibazo, zikurikije ibyo  n’amaso ya bo ahafungirwa abantu.

Izi ntumwa zigize Komisiyo ya SPT (Subcommittee on Prevention of Torture) zabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ukuboza 2024, nyuma y’iminsi micye zigiriye uruzinduko rw’icyumweru muri Congo, rwabaye hagati ya tariki 01 na 07 Ukuboza.

Hamet Saloum Diakhaté wari uyoboye intumwa za SPT  yashyize hanze itangazo rigira riti “Nk’uko byagaragaye ku bijyanye no gushyiraho ingamba zo ku rwego rw’Igihugu zo gukumira iyicarubozo muri DRC, hakenewe imbaraga nyinshi, ariko kuzishyira mu bikorwa birakenewe byihutirwa.”

Iri tsinda riri gukora ubugenzuzi ku ngamba zo ku rwego rw’Igihugu zizwi nka MNP (Mécanisme National de Prévention), rivuga ko ku bijyanye na zo muri Congo “ni ngombwa kandi zirihutirwa kugira ngo zikemure ibibazo by’imfungwa twiboneye ubwo twari mu ruzinduko rwacu, kandi ni ngombwa ko hakumirwa iyicarubozo ndetse n’uburyo zifatwa nabi.”

Mu ruzinduko rw’iri tsinda rya komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye zasuye mu buryo butunguranye ahantu hanyuranye hafungirwa imfungwa, harimo gereza ebyiri, na kasho nyinshi za polisi, aho zabajije mu buryo bw’ibanga ibibazo zimwe mu mfungwa, abapolisi ndetse n’abaganga bo bakora muri za gereza.

DRC, yemeje amasezerano mpuzamahanga yo kurwanya iyicarubozo ‘OPCAT’ (Protocole facultatif à la Convention contre la torture) MURI 2010 ndetse iniyemeza kubahiriza ziriya ngamba zo ku rwego rw’Igihugu MNP, nyuma yuko iki Gihugu cyari kibitegetswe n’imiryango mpuzamahanga.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Ibyo Intumwa zishinzwe gukumira iyicarubozo zabonye muri Congo ni agahomamunwa.

Laboratwari ya mbere muri Afurika igiye kwifashishwa mu gupima ubuziranenge bwa Kasike mu Rwanda

USA: Umugabo wahibye urupfu rwe agahungira mu Burayi yatawe muri yombi.

Kigali: Impanuka y'imodoka 2 zagonganiye muri Rond-Point nini yo mu Mujyi yakomerekeyemo abaturage.

DRC: Hagaragajwe imibare mishya y’abaguye mu bwicanyi bwakozwe n’Abasirikare barinda Tshisekedi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-12 09:56:26 CAT
Yasuwe: 4


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRC-Ibyo-Intumwa-zishinzwe-gukumira-iyicarubozo-zabonye-muri-Congo-ni-agahomamunwa.php