English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Laboratwari ya mbere muri Afurika igiye kwifashishwa mu gupima ubuziranenge bwa Kasike mu Rwanda

U Rwanda ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga witwa FIA Foundation, batangije Laboratwari ya mbere ku mugabane wa Afurika ipima ubuziranenge bwa kasike zambarwa n’abagenda kuri moto, ikaba yitezweho kubuza kasike ziteza impanuka kongera kwinjira mu Gihugu.

Minisitiri w'Ibikorwaremezo ari kumwe n'Umuyobozi wa FIA Foundation, David Richards ndetse n'uw'Urugaga Mpuzamahanga rushinzwe Imodoka(FIA), Muhammed Ben Sulayem President, bafunguye Laboratwari ipima ubuziranenge bwa kasike

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, ari kumwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, barimo uwa FIA Foundation, David Richards, bafunguye iyo Laboratwari iri mu Kigo Gitsura Ubuziranenge(RSB), ku wa Gatatu tariki 11 Ukuboza 2024.

Dr Gasore yagize ati "Iyi ni intambwe ikomeye u Rwanda ruteye, kuko ni yo Laboratwari ya mbere muri Afurika ifite ubwo bushobozi, izadufasha mu rugendo twatangiye rwo gupima ingofero nshya zinjira mu Gihugu, ku buryo abamotari bashya n’abatari bo bazaba bafite ingofero zujuje ubuziranenge ku isoko."

Uko izi ngofero zizajya zisuzumwa.

Mu bisuzumwa hari uguhonda kasike ku bintu bitandukanye, kugira ngo barebe ko izashobora kurinda umutwe w’umuntu uguye ahantu aho ari ho hose, kureba niba kasike itajabuka mu mutwe w’umuntu mu gihe moto isimbutse ahantu, hamwe n’uburyo ikandika(Compression) mu gihe hari ikintu kiremereye kiryamiye umutwe w’umuntu wakoze impanuka.

Bareba kandi ubukomere bw’umukandara unyuzwa munsi y’akananwa k’umuntu, niba uwo mugozi utamuniga cyangwa udacika byoroshye, bikaba byatuma kasike imuvamo.



Izindi nkuru wasoma

Christopher Wray uyobora FBI azegura mbere yuko Perezida Trump atangira kuyobora Amerika.

DRC: Ibyo Intumwa zishinzwe gukumira iyicarubozo zabonye muri Congo ni agahomamunwa.

Laboratwari ya mbere muri Afurika igiye kwifashishwa mu gupima ubuziranenge bwa Kasike mu Rwanda

USA: Umugabo wahibye urupfu rwe agahungira mu Burayi yatawe muri yombi.

Kigali: Impanuka y'imodoka 2 zagonganiye muri Rond-Point nini yo mu Mujyi yakomerekeyemo abaturage.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-12 09:07:47 CAT
Yasuwe: 4


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Laboratwari-ya-mbere-muri-Afurika-igiye-kwifashishwa-mu-gupima-ubuziranenge-bwa-Kasike-mu-Rwanda.php