English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Yoweli Kaguta Museveni yasabye abakiri bato kwihutira gushaka abagabo n'abagore

Ku cyumweru tariki ya 30 Kamena 2024, ubwo Perezida Yoweli Kaguta Museveni yari muri Kiliziya yagiye gusenga yavuze ko abasore n'abakobwa bo mu gihugu cye bari hejuru y'imyaka 22 bagomba gushaka abagabo abandi bagashaka abagore kuko ubusabanyi bukomeje kwiyongera muri Uganda.

Museveni yavuze ko igihugu cye cyugarijwe n'umubare munini w'abasore n'abakobwa badakozwa ibyo gushaka ariko bakishora mu busambanyi.

Imibare ya Uganda ivuga ko byibura ubu abantu bari kugeza imyaka 25 bataragira igitekerezo cyo gushaka yewe hakaba hari n'abageza imyaka 30 bakiri ingaramakirambi.

Museveni yavuze ko gushaka umugore hakiri kare bituma umuntu amara igihe kinini yubatse urugo ndetse bikagabanya ibyago byo kuba wajyaga gushurashura yaba umuhungu cyangwa umukobwa.

Daily Monitor dukesha iyi nkuru yanditse ko Museveni yavuze ko imyaka myiza yo gushaka ari hagati ya 22 na 23 mu gihe urangije amashuri bityo wabyara ukazabona umwanya wo kurera no kwita ku muryango.

Imibare y'ibarurishamibare muri Uganda ivuga ko imyaka yo gushaka yazamutse cyane muri iki gihe iva kuri 17 igera kuri 19 ku bakobwa ariko ngo abakobwa bize bashobora gushaka bageze ku myaka 25 ariko ngo guhera ku myaka 15 abakobwa baho baba baratangiye gukora imibonano mpuzabitsina.

Museveni bimenyerewe ko adakozwa ibijyanye no kuboneza urubyaro,avuga ko kubyara abana benshi ari ukunguka amaboko bityo asanga Abanyagihugu cye bashatse abagore hakiri kare ibyo bishobora gutuma birinda Virusi itera SIDA ndetse n'inda zitateganijwe.



Izindi nkuru wasoma

RDF yirukanye abasirikare bato n'abakuru 196

Itegeko rihana gushyingirwa kw'abana bato ryakiriwe neza muri Sierra Leone

Rubavu:PDI yijeje ubuvugizi ku bibazo birimo irimbi nibaramuka batowe mu badepite

Yoweli Kaguta Museveni yasabye abakiri bato kwihutira gushaka abagabo n'abagore

Donald Trump akomeje gucuruza Bibiliya mu rwego rwo kureshya abakirisito ngo bazamutore



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-01 16:13:32 CAT
Yasuwe: 20


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Yoweli-Kaguta-Museveni-yasabye-abakiri-bato-kwihutira-gushaka-abagabo-nabagore.php