U Rwanda rwahagaritse ubufatanye n'u Bubiligi mu mishinga yari ifite agaciro ka miliyari 131 Frw.
Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko yahagaritse amasezerano y'ubufatanye n'u Bubiligi yari afite agaciro ka miliyari 131 z'amafaranga y'u Rwanda, yari agamije guteza imbere ubuhinzi, ubuzima, n'iterambere ry'imijyi mu gihe cy'imyaka itanu (2024-2029).
Iki cyemezo kije nyuma y'uko u Bubiligi bukomeje gukorana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu bikorwa byo guharabika isura y'u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
Mu gihe isi yose iri gushyigikira ubuhuza bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (UA), Umuryango w’Ibihugu by’Iburasirazuba bwa Afurika (EAC), n’Umuryango w’Ubukungu bw’Afurika y’Amajyepfo (SADC) mu gukemura ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa RDC, u Rwanda ruvuga ko Belgique yahisemo gushyigikira uruhande rumwe, igatangiza igisa n’intambara yo gukumira inkunga y’iterambere igenerwa u Rwanda, ndetse no kugerageza kurwotsa igitutu muri politiki.
Mu ntangiriro za 2024, u Rwanda n'u Bubiligi bari basinye ayo masezerano y'ubufatanye, agamije guteza imbere inzego zitandukanye z'iterambere mu Rwanda. Icyakora, imikoranire y'u Bubiligi na RDC mu bikorwa bigamije gusebya u Rwanda, byatumye Guverinoma y'u Rwanda ifata umwanzuro wo guhagarika ayo masezerano.
Ibi bibaye nyuma y'uko Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bubiligi, Maxime Prévot, asabye ko u Rwanda ruhagarikirwa inkunga ndetse rugafatirwa ibihano bikakaye, arushinja gushyigikira umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo. Ibi byatumye umubano hagati y'ibihugu byombi urushaho kuzamba, bigera no ku rwego rwo guhagarika imikoranire mu mishinga y'iterambere.
Ihagarikwa ry’ubufatanye hagati ya Kigali na Bruxelles rishobora kugira ingaruka mu mishinga imwe n’imwe y’iterambere yahuriragaho ibi bihugu, ariko u Rwanda rugaragaza ko rwiteguye gukomeza kwigira no gushaka ubundi bufatanye butagamije kudusonga.
Kubera umwanzuro wafashwe, gahunda y’inkunga y’imyaka itanu (2024-2029) hagati ya Belgique n’u Rwanda yahagaritswe burundu. Ibi bivuze ko ibikorwa byategekwaga no gufashwa n’iyo nkunga bigomba gushakirwa indi nzira.
Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko izakomeza gushaka abandi bafatanyabikorwa mu rwego rwo gukomeza ibikorwa by'iterambere, hagamijwe kuzamura imibereho myiza y'abaturage no kugera ku ntego z'iterambere rirambye.
Leta y’u Rwanda yaboneyeho kwibutsa ko ubufatanye mu iterambere bukwiye kubakira ku bwubahane, iboneraho gushimangira ko Abanyarwanda biyemeje gukoresha amafaranga y’inkunga mu buryo busobanutse ku buryo nta muterankunga urijujutira ko ayo yatanze yakoreshejwe nabi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show