English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Iseswa ry’umubano wa dipolomasi: Igishya u Rwanda rwatangarije Ababiligi

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko iseswa ry’umubano wa dipolomasi n’u Bubiligi ritazagira ingaruka ku Babiligi bari mu Rwanda cyangwa abateganya kurusura, inemeza ko serivisi za dipolomasi zakorerwaga muri Ambasade y’u Rwanda i Bruxelles zigiye kujya zitangirwa mu Buholandi.

Ibi byatangajwe ku wa 20 Werurwe 2025, nyuma y’iminsi itatu u Rwanda rufashe icyemezo cyo guca umubano warwo n’u Bubiligi ndetse no kwirukana abadipolomate b’icyo gihugu ku butaka bwarwo, kubera imyitwarire y’u Bubiligi bwafashe uruhande mu bibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) no gushishikariza amahanga gufatira u Rwanda ibihano.

Itangazo ryasohowe na Guverinoma y’u Rwanda rivuga ko “Ambasade y’u Rwanda i Bruxelles yafunze imiryango yayo kandi ntizongera gutanga serivisi za dipolomasi ku butaka bw’u Bubiligi,” ariko rikomeza rivuga ko “serivisi za dipolomasi z’u Rwanda n’u Bubiligi zizajya zitangirwa muri Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi, i La Haye.”

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko iki cyemezo kitagize ingaruka ku miryango y’Ababiligi baba mu Rwanda cyangwa abashaka kurusura.

Yagize iti: “Urujya n’uruza rw’abagenzi ndetse n’abakora ingendo z’akazi ruzakomeza nk’uko bisanzwe. Abaturage b’Ababiligi bazakomeza kubona viza bageze mu Rwanda, kandi nta kiguzi cya viza bazasabwa ku rugendo rw’iminsi itarenze 30, hakurikijwe politiki ya viza iriho ubu.”

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, yatangaje ko u Bubiligi bubabajwe n’icyemezo cy’u Rwanda cyo guhagarika umubano w’ibihugu byombi no kwirukana abadipolomate babwo.

Yavuze ko Kigali yanze ibiganiro byari bigamije gushakira umuti ibibazo byari bihari, gusa Guverinoma y’u Rwanda ikabihakana, igaragaza ko ibiganiro byabayeho bihagije.

Ibi byemezo bibaye nyuma y’uko umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi wari umaze iminsi urimo igitotsi, bijyanye n’imyanzuro iki gihugu cyagiye gifata ishinja u Rwanda kugira uruhare mu bibazo bya RDC, mu gihe Kigali yo ishinja Bruxelles gufata ibyemezo bishingiye ku kubogama no kudaha agaciro ubusabe bwayo bwo kugira uruhare mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano mu karere.



Izindi nkuru wasoma

Icyatumye u Rwanda rwikura mu mubano n’u Bubiligi n’icyakorwa ngo usubireho - Nduhungirehe

Iseswa ry’umubano wa dipolomasi: Igishya u Rwanda rwatangarije Ababiligi

Ndasaba amahoro arambye n’u Rwanda - Perezida Tshisekedi nyuma yoguhura na Kagame

Ingabo za Nigeria zashimye uburyo u Rwanda rwigisha aboherezwa mu butumwa bw'Amahoro

U Rwanda rwasobanuye impavu zifatika amashuri y’Ababiligi azakomeza gukora



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-21 09:23:59 CAT
Yasuwe: 15


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Iseswa-ryumubano-wa-dipolomasi-Igishya-u-Rwanda-rwatangarije-Ababiligi.php