English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

U Rwanda na Zimbabwe mu Bufatanye Bukomeye :Amasezerano 25 y’Iterambere yasinywe

U Rwanda na Zimbabwe bakomeje gutsura umubano wabo binyuze mu mikoranire ishingiye ku nyungu rusange, aho ibihugu byombi bimaze gusinyana amasezerano 25 arimo ayerekeye ubucuruzi, uburezi, ubuhinzi, ubuzima, ubukerarugendo, n’ibindi byiciro by’ingenzi by’iterambere.

Aya masezerano yashyizweho umukono mu gihe Komisiyo ihuriweho y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Zimbabwe (Joint Permanent Commission of Cooperation - JPCC) yari iteraniye i Kigali mu nama yayo ya gatatu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yashimangiye ko ubu bufatanye bugaragaza ubushake bwa politiki buhari mu guteza imbere ubukungu n’imibereho y’abaturage b’impande zombi.

Ati“Ibihugu byacu byashyize imbaraga mu bufatanye burambye, butari gusa ku rwego rwa guverinoma, ahubwo bushingiye ku nyungu z’abaturage. Twizeye ko aya masezerano azagirira akamaro abaturage mu buryo bufatika".

Ku ruhande rwa Zimbabwe, inama yitabiriwe na Minisitiri w’Uburezi n’Ikoranabuhanga, Prof. Dr. Amon Murwira, washimye intambwe imaze guterwa ndetse anagaragaza ko Zimbabwe yiteguye gukorana byimbitse n’u Rwanda mu nzego zose, cyane cyane mu bijyanye n’uburezi, ikoranabuhanga, n’ubumenyingiro.

Komisiyo y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Zimbabwe isanzwe iterana mu rwego rwo kurebera hamwe intambwe imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano, no gutegura ibikorwa by’igihe kiri imbere.

Mu byashyizwe imbere muri iyi nama harimo, gukomeza koroshya ubucuruzi hagati y’ibi bihugu ,guhuza ibikorwa by’uburezi n’ubushakashatsi ,gukuraho inzitizi mu ishoramari gushyigikira  guhanahana ubumenyi n’ikoranabuhanga.

U Rwanda na Zimbabwe bikomeje kwiyubakira ubufatanye bushingiye ku masezerano yanditse no ku bufatanye bwa kivandimwe, mu rwego rwo guharanira iterambere rirambye. Abayobozi b’impande zombi batangaje ko aya masezerano azashyirwa mu bikorwa mu buryo bunoze, binyuze mu gukurikirana buri cyemezo cyafashwe.



Izindi nkuru wasoma

Ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko y’u Rwanda bikomeje gutumbagira

Umwihariko wa Zimbabwe yasusurukije Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rya Karongi 2025

Perezida wa Mozambique ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 532 bari bamaze imyaka myinshi muri Congo

Abanyeshuri b’u Rwanda bakomeje gutsindirwa mu mibare n’ubugenge , Leta irateganya iki?



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-08-06 22:52:17 CAT
Yasuwe: 111


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/U-Rwanda-na-Zimbabwe-mu-Bufatanye-Bukomeye-Amasezerano-25-yIterambere-yasinywe.php