Umwihariko wa Zimbabwe yasusurukije Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rya Karongi 2025
Imurikagurisha n’Imurikabikorwa ry’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere (JADF) n’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Karere ka Karongi, ryasojwe ku wa 22 Kamena 2025, ryanditse amateka mashya ubwo Zimbabwe yabaga igihugu cya mbere cyo hanze y’u Rwanda cyaryitabiriye.
Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Prof. Charity Manyeruke, witabiriye uyu muhango, yashimangiye ko ubufatanye hagati ya Zimbabwe n’u Rwanda bukwiye kurenga amagambo bugashyirwa mu bikorwa binyuze mu bucuruzi n’ubuhahirane.
Yagize ati: “Ibicuruzwa byacu biri aha si ibyo guhaza isoko gusa, ahubwo ni isoko ry’ubumwe n’iterambere. Kuba ndi hano muri Karongi bisobanura ko Zimbabwe ishyigikiye inzira yo kubaka ubufatanye burambye hagati y’abaturage bacu.”
Zimbabwe yari ifite ikibanza cyihariye (stand) yamurikirwagamo ibicuruzwa bitandukanye bikorerwa mu nganda z’iwabo, birimo imitobe, isukari, amavuta n’ibiribwa binyuranye. Ibi byafashwe nk’ubutumwa bwo gufungura inzira nshya y’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
Meya w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gérald, yashimye uru ruhare rwa Zimbabwe, avuga ko ari intambwe ikomeye ku murikagurisha ry’akarere.
Ati: “Ni ubwa mbere igihugu cyo hanze kigaragaje ibikorwa byacyo muri Karongi. Twizeye ko ubutaha tuzabona inganda nyinshi za Zimbabwe ndetse n’ibindi bihugu bigafatanya natwe guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari.”
Ku ruhande rwa PSF Karongi, umuyobozi wayo, Abimana Mathias, yavuze ko iri murikagurisha ryerekanye ko abikorera b’Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo kwagura amasoko mpuzamahanga binyuze mu bufatanye n’abandi.
Uretse ubucuruzi, Ambasaderi Manyeruke yanashimye ubukerarugendo bwa Karongi nyuma yo gusura Ikiyaga cya Kivu, agaragaza ko ubujyakuzimu bwacyo n’ibirwa birimo ari isoko rikomeye ry’ishoramari mu bukerarugendo.
Imurikagurisha rya Karongi 2025 ryatangiye ku wa 18 Kamena, ryitabirwa n’imiryango itari iya Leta, abacuruzi n’ibigo by’ubucuruzi 93. Ryabaye urubuga rwo kwerekana amahirwe y’ishoramari n’ubukerarugendo, ndetse no gushimangira ko ubucuruzi bw’u Rwanda bukwiye gufata isura mpuzamahanga. Ryateguwe na PSF ku bufatanye na JADF ndetse na Yirunga Ltd mu mushinga wayo wa Kivu Beach Expo & Festival muri aka karere.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show