U Burundi buza ku mwanya wa Mbere , u Rwanda ruza ku wa 101 mu ibihugu byugarijwe n’inzara.
Raporo yasohowe n’ikigo cya Global Hunger Index ku wa Mbere tariki ya 13 Ukwakira, yashyize igihugu cy’u Burundi ku mwanya wa mbere ku Isi mu bihugu byugarijwe n’inzara.
U Rwanda ruza ku mwanya wa 101 n’amanota 25.2, na rwo rukaba rubarirwa mu rwego rw’ibihugu bishonje cyane.
Igihugu cy’u abaurundi uyu mwanya kiwumazeho imyaka itatu yose kiyoboye uru rutonde rw’ibihugu byugarijwe n’inzara kurusha ibindi.
Ibihugu 6 mu byakoreweho ubushakashatsi ku isi byashyizwe mu gatebo kamwe mu kuba byugarijwe n’inzaraikabije.
Ibihugu bitandatu byugarijwe n’inzara ikabijeni; u Burundi, Sudani y’Epfo, Somalia, Yemen, Tchad na Madagascar. Ibi byose biri mu gatebo kamwe
Raporo ya GHI 2024 igaragaza ko byibura abantu babarirwa muri miliyari 2 hirya no hino ku Isi bugarijwe n’inzara, ikagaragaza ibibazo birimo ihindagurika ry’ikirere ndetse n’intambara z’urudaca nka nyirabayazana yayo.
Raporo yagaragaje ko nibura abantu miliyoni 733 bahura n’inzara buri munsi kubera kubura icyo bashyira ku munwa, yaba icyo kurya cyangwa kunywa.
Raporo yasobanuye kandi ko ugereranyije n’umwaka ushize hari intambwe yatewe n’ibihugu bya Bangladesh, Mozambique, Nepal, Somalia na Togo; gusa hakaba hakiri inzitizi z’uko byakwigobotora inzara ya rukokoma inuma muri ibyo bihugu.
Iyi Raporo ya Global Hunger Index ya 2024 yibanze ku bihugu 127 ku Isi harimo n’u Rwanda aho rwaje ku mwanya 101.n’amanota 25.2, na rwo rukaba rubarirwa mu rwego rw’ibihugu bishonje cyane.
Donatien Nsengimana
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show