Tshisekedi arwariye mu Bubiligi baravugwa ko yaba arembejwe n'umutima
Perezidansi ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yatangaje ko Perezida Felix Tshisekedi Tshilombo ari i Bruxelles mu Bubiligi aho yagiye kwivuriza.
Ni amakuru yagiye hanze ku wa Gatatu tariki ya 31 Nyakanga binyuze mu Itangazo ryasohowe n'ibiro bya Tshisekedi.
Ni Tshisekedi wagombaga kugera mu mujyi wa Kisangani mu ntara ya Tshopo,aho yari kuba agiye mu muhango wo kwibuka ibyo DRC yita Jenoside yakorewe Abanye-Congo.
Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Perezidansi ya DRC, Eric Nyindu, mu itangazo yashize ahagaragara yavuze ko Tshisekedi atacyitabiriye uriya muhango bitewe nuko ari i Bruxelles aho yagiye kwivuriza.
Yagize ati: "Umukuru w’Igihugu kuri ubu yerekeje mu Bubiligi aho yagiye gukurikiranirwa n’abaganga ngo bamuvure ’disc’ (z’urutirigongo) zanduye. Mbere y’urugendo rwe, yarimo yitabwaho n’itsinda ry’abaganga be mu bitaro bya gisirikare bya Camp Tshatshi."
Nubwo i Kinshasa ivuga ko ashobora kuba yaragiye kwivuza disc z'umugongo,hari abavuga ko yaba yaragiye kwivuza umutima.
Ni amakuru yatangajwe bwa mbere n'umunyamakuru Poro Luwara wemeje ko Tshsekedi yageze mu bitaro bya Saint-Elizabeth by'i Bruxelles mu minsi ine ishize
Uyu Munyamakuru ayakomeje avuga ko Tshisekedi Tshilombo arembejwe n'umutima.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show