English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rusizi:Habonetse umurambo wa DASSO bikekwaho yaba yishwe

Mu Karere Ka Rusizi mu Murenge wa Nyakabuye habonetse umurambo w'umukozi w'urwego rwa DASSO wasanzwe hafi y'ikiraro bikaba bikekwa ko yaba yishwe.

Ubuyobozi bw'Umurenge buvuga ko mu masaha ya mu gitondo Saa 8h20 aribwo abaturage bamenyesheje ubuyobozi ko babonye umurambo.

Umunyamabanga Nshigwabikorwa w'Umurenge wa Nyakabuye, Kamili Kimonyo avuga ko Ahishakiye Jean Claude wakoreraga urwego rwa DASSO yiriwe mu kazi ku wa Gatatu ko kugenzura isuku, nimugoroba ajya gufata agacupa, bigeze nijoro saa 21h00 arataha.

Akomeza avuga ko aho Nyakwigendera anyura ataha ari ahantu mu ishyamba hadatuwe bisaba kugenda Km2 utaragera ahatuwe n'abantu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo hafi y’ikiraro cya Rubyiro, mu mudugudu wa Nkanga mu kagari ka Kiziho habonetse umurambo w’uyu Ahishakiye Jean Claude bikekwa ko yishwe.

Kamili Kimonyo avuga ko Bikekwa ko Nyakwigendera yaba yishwe, ati" “Birakekwa ko yishwe kuko ntabwo yaguye, gusa ibyo bivugwa biracyari mu iperereza.”

Uwo muyobozi yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda kugenda n'ijoro ntampamvu kandi bakirinda kunyura mu nzira babona zishobora kuba zabatera ibibazo.

Ahishakiye Jean Claude wari ufute imyaka 31 asize umugore n'umwana umwe.

 



Izindi nkuru wasoma

Drones za FARDC zaroshye ibisasu kuri Twirwaneho: Ese Col Makanika yaba yasimbutse uru rupfu?

Padiri Grzegorz Dymek, w’imyaka 59 yishwe n’abajura bibasiye Kiliziya Gatolika.

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE MUSANZE CYABARARIKA

Hatangajwe imibare nyakuri yabasirikare ba FARDC baguye mu ntambara yabahuje na M23.

Yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa ibice by’umurambo w’umugore we mu gikapu.



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-23 09:53:51 CAT
Yasuwe: 153


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RusiziHabonetse-umurambo-wa-DASSO-bikekwaho-yaba-yishwe.php