Vital Khamere yashize hanze ibyo yaganiye na Tshisekedi nyuma yo kuva mu bitaro
Perezida w’inteko ishinga mategeko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo Vital Khamere, yavuze ku by’uburwayi bwa Tshisekedi nyuma y’uko yari yamusuye kuri uyu wa Gatatu.
Nk’uko yabitangaje, bwana Vital Khamere yavuze ko yasuye perezida Tshisekedi Tshilombo ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 07/08/2024, akaba yaramusuye nyuma y’uko uyu mukuru w’igihugu yari avuye mu Bubiligi aho yari amaze iminsi arwariye.
Rero, Vital Khamere mu kuva gusura perezida Félix Tshisekedi yavuze ko yasanze ameze neza bigaragara ko yakize.
Kamerhe yanagaragaje ko muri uku gusura perezida Félix Tshisekedi baboneyeho n’umwanya baganira ku bibazo biri mu gihugu imbere harimo iby’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse no kubukungu bw’iki gihugu ni mu gihe ifaranga rya RDC ririmo kugenda rita agaciro ku yandi mafaranga yo hanze y’iki gihugu.
Ku kibazo cy’u mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC bavuze ko hagomba kubaho ubugenzuzi buhoraho kandi ahanini bugakorerwa mu bice biberamo imirwano hariya mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Aya magenzura agiye gukorwa, ngo biri mu nshingano z’inteko ishinga mategeko, isanzwe ifite mu nshingano kugenzura imikoreshereze y’ingengo y’imari y’igihugu mu rwego rw’umutekano ndetse no mu zindi nzego.

Vital Khamere kandi yavuze ko perezida Félix Tshisekedi yanagarutse ku nshingano z’inkiko, asaba ko zikomeza gukora neza zikirinda gukora amakosa nk’ayo zakunze gukora ku buryo hatazabaho nk’ibyabyabaye mbere.
Kamerhe avuga ko Tshisekedi yifuza ko habaho gukoresha neza ingengo y’imari yashizweho mu ntambara igisirikare cye gihanganyemo na M23 kandi ko ibyo byakorwa mu mucyo mwiza.
Ndetse kandi avuga ko Tshisekedi afite ubushake bwo kuba mu Burasirazuba bw’igihugu hagaruka amahoro, ariko igisirikare cye kikaba gikomeje kurenga ku masezerano yo guhagarika intambara.
Hagati aho, Tshisekedi uvuye mu Bubiligi, mbere y’uko ahaguruka muri iki gihugu aza muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, yabanje kugirana ikiganiro na Top FM Congo avuga ko adateze narimwe kuzicarana na M23 ngo babe bagirana ibiganiro, mu gihe uyu mutwe nawo warahiye ko igihe cyose hatarabaho ibiganiro ngo hakemurwe ibibazo ugaragaza, udateze kuzarambika imbunda hasi ko ahubwo uzakomeza kubohoza ubutaka bwa RDC kugira ngo ushakire Abanyekongo amahoro bagize igihe barabuze.
Source:Rwanda Tribune
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show