DRC:Umunyamabanga mukuru w'ishyaka rya Tshisekedi bamweguje ababera ibamba
Augustin Kabuya, Umunyamabanga Mukuru w'ishyaka UDPS rya Felix Tshisekedi Tshilombo yanze kurekura inshingano nyuma yuko hasohotse icyemezo cyimweguza.
Amakuru avuga ko icyemezo cyo kumweguza cyafatiwe mu nama yabaye ku cyumweru tariki ya 11 Kanama 2024, yahuje abagize komite ishinzwe igenzura imikorere y'inzego z'ishyaka n'abahuza b'uyu Munyamabanga bahagarariye ubuyobozi bwe.
Abarwanya Ubuyobozi bwa Kabuya barimo abanyamabanga bagera kuri 30 baherukaga kumwandikira bamusaba kwegura,bamushinja kugira iri shyaka akarima ke.
Abari abahuza hagati y'impande zombi barimo abadepite ndetse n’abasenateri bahagarariye UDPS mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC.
Icyo cyemezo kigira kiti “Bwana Augustin Kabuya Tshilumba akuwe ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa UDPS/Tshisekedi. Aracyari umunyamuryango w’ishyaka kandi azakomeza inshingano ye nk’umudepite ku rwego rw’igihugu.”
Ubwo iki cyemezo cyari kimaze gufatwa,Depite Andre Mbata uri mu bagize komite yagaragaje ko Kabuya yari yarahindanyije iri shyaka,asobanura ko gushyiraho umunyamabanga Mukuru waryo ari intangiriro yo kongera kuvuka kwaryo.
Iyi komite yagize Déogratias Bizibu Balola Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo wa UDPS mu gihe cy’amezi atandatu. Uyu yari asanzwe ari umwe mu Banyamabanga Bakuru bungirije Kabuya.
Bolola wemeye gusimbura Kabuya yasabye abagize iri shyaka kunga ubumwe, bagashyigikira Umuyobozi mukuru Felix Tshisekedi kugira ngo ashobore kugeza igihugu cyabo ku ntego cyihaye.
Gusa ku rundi ruhande Umunyamabanga Mukuru wungirije wa UDPS ushyigikiye Kabuya Godfrey Stanislas Tshimanga, kuri uyu wa 12 Kanama 2024 yatangaje ko icyemezo Komite yafashe kitari mu bubasha bwayo kandi ko uwatumije iyo nama nta bubasha ubifitiye.
Godfrey Stanislas ashingira kuri ibi akavuga ko Kabuya adateze kwegura kuri izi nshingano mu gihe hadakurikijwe amategeko.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show