English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

The Ben yongeye kunyeganyeza inkuta za BK Arena mu gitaramo yise ‘’ The New Year Groove.’’

Abantu bari benshi nk’uko byari byitezwe. Umuziki wari uyunguruye, ahasigaye ari ah’abahanzi ngo bemeze abishyuye ayabo bagiye gushaka ibyishimo muri BK Arena.

Iyi nyubako ubusanzwe yakira abantu ibihumbi 10 yari yuzuye bijyanye n’uko ibitaramo biba biteguye, abantu ibihumbi bakeneye kureba Tiger B. The Ben.

Ni igitaramo umuhanzi The Ben yahisemo gukora tariki 01 Mutarama 2025, mu rwego rwo kwinjiza abakunzi b’umuziki we mu mwaka mushya, abamurikira alubumu ya gatatu yise ‘Plenty Love’, igizwe n’indirimbo 12.

Nubwo hatigeze hatangazwa niba amatike yose yagurishijwe, ubwitabire bw’iki gitaramo bwari ntagereranywa, bigaragaza ko The Ben akomeje kuba ku isonga mu bahanzi bafite abakunzi benshi mu Rwanda no hanze yarwo.

Iki gitaramo cyongeye gushimangira urukundo rwihariye afitanye n’abafana be, ndetse kigaragaza ubudasa bw’umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

The Ben yaririmbye indirimbo ze zitandukanye harimo Ni Forever, True Love aherutse gushyira ahagaragara, Loose Control, Nkufite ku Mutima” yakoranye na Zizou Al Pacino, aho umuhanzi Bushali yaje ku rubyiniro bagafatanya kuyiririmba.

The Ben yakomeje gutaramira abakunzi be ari na ko agenda abibutsa indirimbo zamukoreye izina, zirimo “Sinarinkuzi” ariko ageze kuri “Si Beza”, ku rubyiniro hahinguka Tom Close yambaye ikoti rirerire ry’umukara yishimirwa n’abitabiriye igitaramo dore ko batari baherutse kumubona abataramira.

The New Year Groove ni igitaramo The Ben akoze cya mbere cye bwite kuko ibyo yakoze mbere yacyo yabaga yatumiwe n’abategura igitaramo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier JP Nduhungirehe, yacyitabiriye ndetse yishimira uko cyagenze aboneraho no gutangaza ko yahuye na The Ben hamwe na Tom Close ndetse n’Umunyakenya Otile Brown.



Izindi nkuru wasoma

AFC/M23 yongeye kwigarurira undi mujyi munini mu Ntara ya Kivu ya Ruguru

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yongeye kwirahuriraho umuriro

Amahano ateye ubwoba yabereye mu gitaramo cya Hip-Hop: Abantu 59 bapfuye, 118 barakomereka

Lionel Sentore utegerejwe mu gitaramo kimbaturamugabo yageze i Kigali

Hatangajwe impamvu uruzinduko rwa Perezida Kagame rwimuriwe muri BK Arena



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-02 10:30:39 CAT
Yasuwe: 193


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/The-Ben-yongeye-kunyeganyeza-inkuta-za-BK-Arena-mu-gitaramo-yise--The-New-Year-Groove.php