English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

COVID-19 yongeye kugaragara mu Rwanda

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko icyorezo cya Covid-19 cyongeye kugaragara mu Rwanda, nyuma y’uko hakozwe isuzuma ry’abarwayi 16,000, hagasangwa 0.7% banduye. Abanduye ni abagenda cyangwa bahura n’abakunze gukora ingendo mu mahanga, ariko nta n'umwe urembye.

Prof. Claude Mambo Muvunyi yavuze ko nta mpamvu yo kugira ubwoba, ariko abaturage basabwa kwitwararika, kwivuza hakiri kare no kwambara agapfukamunwa mu gihe bafite ibimenyetso.

Ibi bije mu gihe ku Isi hatangiye kugaragara ubwoko bushya bwa virusi ya Covid-19 buzwi nka NB.1.8.1, bumaze gutahurwa muri Irlande y’Amajyarugu na Pays de Galles, kandi bukaba buri ku 10% by’ubwandu bwose ku Isi.

RBC na Minisiteri y’Ubuzima bavuga ko u Rwanda rwiteguye, ariko abaturage bakwiye gukomeza ingamba zo kwirinda, cyane ko tugiye mu mpeshyi izwiho kuzamura indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero.



Izindi nkuru wasoma

Ingabo z’u Rwanda muri MINUSCA zohereje impano y’ubumenyi ku banyeshuri ba Lycée Buganda

Rwanda Forensic Institute igiye gufungura ishami i Rubavu

Ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko y’u Rwanda bikomeje gutumbagira

Perezida wa Mozambique ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 532 bari bamaze imyaka myinshi muri Congo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-06-09 17:41:25 CAT
Yasuwe: 324


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/COVID19-yongeye-kugaragara-mu-Rwanda.php